Amajyepfo yatahiye aho! Umujyi wa Kigali wihariye imyanya myinshi mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Werurwe 2021 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Miss Rwanda rigeze ahakomeye! Abakobwa 20 bahatanira ikamba bamaze gutangira umwiherero nyuma y’ijonjora ryabaye ku wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021, rigasezerera abagera kuri 17.

Iyo abakobwa biyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda, bagaragaza Intara bahagarariye.

Mu guhitamo Intara umukobwa ahagararira agendera ku bintu binyuranye; ashobora kuba ariho avuka, atuye cyangwa ahafite amateka ashobora gutuma ariho agira amahitamo ye.

Nyuma y’ijonjora ry’ibanze ryatanze abakobwa 37 batoranyijwe guhagararira Intara zabo mu irushanwa rya Miss Rwanda, Umujyi wa Kigali niwo wari uhagarariwe n’umubare munini kuko wari ufitemo 14.

Intara y’Iburengerazuba yari ifitemo 10, Iburasirazuba batandatu, Amajyaruguru batanu, mu gihe Intara y’Amajyepfo yari ihagarariwe n’abakobwa babiri.

Nyuma ya Pre- Selection, icyiciro cyagombaga gusiga hamenyekanye abakobwa 20 bajya mu mwiherero, Umujyi wa Kigali wakomeje kuyobora izindi ntara mu kugira umubare munini w’abakobwa bari muri iri rushanwa.

Nyuma y’uko hamenyekanye abagiye mu mwiherero, Umujyi wa Kigali wisanze ufitemo 11, Intara y’Iburengerazuba bane, Amajyaruguru banganya batatu, Iburasirazuba basigaranyemo babiri mu gihe Intara y’Amajyepfo yari ihagarariwe n’abakobwa babiri bose basezerewe.

Ibi bisobanuye ko Umujyi wa Kigali abawuhagarariye batabashije kujya mu mwiherero ari abakobwa batatu, Iburasirazuba hasigara bane, Iburengerazuba hasigara batandatu, Amajyaruguru babiri n’Amajyepfo babiri.

Irushanwa rirarimbanyije

Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda nyuma yo kurenga Pre-Selection, bahise batangira mu mwiherero ku wa 6 Werurwe kugeza ku wa 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Gusoza irushanwa bizabera muri Intare Arena mu birori bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Imiterere y’ibihembo bizatangwa

Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021

• Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda

• Azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw

• Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

• Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food

• Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum

• Internet y’umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda

• Gutunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon

• Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose.

• Yemere kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia

• Azahabwa telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda

Igisonga cya mbere

• Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Bella Flowers

• Bourse na Kaminuza ya Kigali

• Yemererwe kuba mu minsi y’impera z’icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atandatu

Igisonga cya kabiri

• Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Volcano Express

• Ahabwe Bourse na Kaminuza ya Kigali

• Yemererwe kuba mu minsi y’impera z’icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atatu

Umushinga urimo agashya

• Azajya ahabwa 500.000 Frw buri kwezi bingana na 6.000.000 Frw mu gihe cy’umwaka. Azatangwa na Banki ya Kigali

• Umushinga uzakurikiranwa anahabwe n’ubufasha mu by’imari na Banki ya Kigali

• Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

Nyampinga w’umurage (Miss Heritage)

• Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd

• Bourse ya Kaminuza ya Kigali

• Azanafashwa na IGIHE mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo

Nyampinga wagize igikundiro kurusha abandi (Miss Popularity)

• Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na MTN Rwanda

• Telefoni ya iPhone 10 Plus izatangwa na MTN Rwanda

• Internet y’umwaka wose izatangwa na MTN Rwanda

• Azajya ahamagara ku buntu nabyo bizatangwa na MTN Rwanda

• Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

Miss Congeniality (uwabanye neza na bagenzi be)

• Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Peters Bakers

• Bourse ya Kaminuza ya Kigali

Miss Photogenic (uberwa n’amafoto)

• Azahabwa 1.800.000 Frw [umuterankunga ntaramenyekana]

• Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

Talent Winner (uwagaragaje impano yihariye)

• Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na HDI Rwanda

• Bourse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali

Abakobwa bari mu mwiherero bahagarariye Umujyi wa Kigali

Akaliza Amanda: Ni umukobwa w’imyaka 24 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga muri Wagner College iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Karera Chryssie: Afite imyaka 23, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Ari gusoza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda muri ‘Environmental Planning’
Gaju Evelyne: Uyu mukobwa w’imyaka 21 ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza ya ‘UTB’ aho akurikirana ibijyanye na ‘Business Management’
Musana Teta Hense: Imyaka ye ni 21, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye muri Excella School aho yize Ibinyabuzima, Ubutabire n’Imibare
Ingabire Grace: Ahagarariye Umujyi wa Kigali akaba inkumi y’imyaka 25 y’amavuko. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize ibijyanye na ‘Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology'
Kayirebwa Marie Paul: Afite imyaka 24 y’amavuko, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubukerarugendo muri College Baptiste St Sylvestre de Kinigi
Kayitare Isheja Morella: Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye muri Excella School aho yize Imibare, Ubugenge n’Ikoranabuhanga
Musango Nathalie: Afite imyaka 22, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu Mwaka wa Kabiri muri Davis College Akilah Campus muri ‘Business Management and Enterpreneurship
Uwase Phionah: Afite imyaka 21 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu Mwaka wa Gatatu muri Kaminuza ya Kigali, mu bijyanye na ‘Business Marketing’
Kabagema Laila: Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Kabiri wa Kaminuza ya ‘Medical University of Warsaw’ muri Pologne aho akurikirana ibijyanye n’Ubuganga
Umutoni Witness: Afite imyaka 20, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya Adventist University of Central Africa mu Ishami rya ‘Customs and Tax Operations’

Abakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru

Isaro Rolitha Benitha: Afite imyaka 20, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza ya INES Ruhengeri mu bijyanye na ‘Applied Economics’
Teta Larissa Keza: Afite imyaka 21, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza ya Kigali mu Ishami rya ‘Public administration and local governance'.
Umutesi Lea: Afite imyaka 22, ni umwe mu bakobwa bahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Gatatu w’Ubukerarugendo muri UTB

Abakobwa bahagarariye Intara y’Iburengerazuba

Ishimwe Sonia: Uyu mukobwa w’imyaka 18 ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Yasoreje amashuri yisumbuye muri College St Andre aho yakurikiye ibijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’Isomo ry’Ibinyabuzima
Umutoniwase Sandrine: Afite imyaka 21, ahagarariye Uburengerazuba. Yasoje kwiga ‘Ubugeni’ ku Nyundo
Uwase Kagame Sonia: Afite imyaka 20, ahagarariye Uburengerazuba. Yiga ‘Marketing’ mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda
Ingabire Esther: Afite imyaka 19 akaba ahagarariye Intara y'Iburengerazuba. Yasoreje amashuri yisumbuye muri APRED Ndera aho yakurikiye Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi

Umukobwa uhagarariye Intara y’Iburasirazuba

Uwankusi Nkusi Linda: Afite imyaka 21, ahagarariye Uburasirazuba. Yasoje ayisumbuye muri Martyrs Secondary School aho yize Indimi, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi
Akaliza Hope: Afite imyaka 20, akaba umwe mu bahagarariye Intara y'Iburasirazuba. Yiga mu mwaka wa Kabiri muri Kaminuza ya Kigali mu Ishami rya ‘Procurement’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .