00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajwi yararumbye! Bwiza ni we umaze kwinjiriza amafaranga menshi Kiss Summer Awards

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Ukwakira 2022 saa 11:37
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi mbarwa irushanwa rya Kiss Summer Awards rikarangira, amajwi akomeje kuba iyanga mu bahanzi bari guhatanira ibi bihembo mu gihe nyamara afite 40% by’uruhare mu kugena abazegukana ibihembo.

Byitezwe ko muri Kiss Summer Awards uyu mwaka hazatangwa ibihembo bitandatu byahataniwe, abanyamuziki batoranyijwe bakaba bakomeje guhatana mu majwi afite 40% mu gihe akanama nkemurampaka ko gafite 60%.

Ni amatora ari kuba hifashishijwe ikoranabuhanga aho guha ijwi rimwe umuhanzi ushyigikiye bisaba kwishyura amafaranga ijana.

Ibi bituma byakorohera umuntu kubona amafaranga umuhanzi amaze kwinjiriza iri rushanwa binyuze mu matora, aho kuri ubu Bwiza ari we uyoboye abandi mu kwinjiza agatubutse.

Nubwo Bwiza ayoboye abandi, amajwi yo yararumbye kuko iyo unyujije amaso muri buri cyiciro utungurwa no kubona abahanzi bafite ibinyabumwe by’amajwi.

Reka twifashishe urugero rwo mu cyiciro cy’umu -producer w’impeshyi aho Madebeats afite amajwi ane gusa, mu cyiciro cya album y’umwaka Nel Ngabo we afite amajwi abiri gusa.

Si aba gusa kuko nko mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka, ’Mi Cassa’ ya Christopher imaze gutorwa n’abantu barindwi gusa.

Abandi bafite amajwi utakeka ko angana n’amazina yabo ni nka Kenny Sol ufite amajwi 27 mu cyiciro cya Best Male Artist, Okkama ufite 32 mu cyiciro cy’umuhanzi mushya na Marina ufite amajwi 20 mu cyiciro cy’umuhanzikazi wabaye mwiza.

Nubwo bigaragara ko ubwitabire mu matora y’ibi bihembo buri hasi, ubuyobozi bwa Kiss FM si ko bubibona, umwe mu bategura ibi bihembo twaganiriye yagize ati "Ntabwo imibare ari mibi rwose, none se ntiwabonye abafite amajwi ibihumbi? kandi wibuke ko irushanwa ritararangira."

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, Bwiza ni we wari uyoboye abandi binyuze mu byiciro bibiri ahatanyemo (Best Female Artist na Best New artist), aho amaze gutorwa n’amajwi 4 723, bivuze ko amaze gutoreshwa amafaranga angana na 472 300Frw.

Uyu muhanzikazi agakurikirwa na Dorcas na Vestine kugeza ubu bamaze gutorwa n’amajwi angana na 3775, bivuze ko yatoreshejwe angana na 377 500Frw.

Muri rusange ariko kandi iri rushanwa rimaze gutorwamo amajwi 13 072, bivuze ko amaze kuboneka mu matora arenga 1 307 200Frw.

Ibyiciro bizahabwa ibihembo muri uyu mwaka ni Best Artist, Best Song, Best New Artist, Best Producer, Best Female Artist, Best Album na Life Time Achievement Award, abahatanira ibi Bihembo bakaba biganjemo abahanzi bashya mu muziki w’u Rwanda.

Bwiza ni we umaze kwinjiriza menshi Kiss Summer Awards mu majwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .