00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajwi y’urukozasoni ya Shannon Sharpe atera akabariro yateje impagarara

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 September 2024 saa 07:45
Yasuwe :

Amajwi y’urukozasoni yumvikanye kuri Instagram ya Shannon Sharpe wamamaye mu mupira w’amaguru muri Amerika no mu biganiro bya ‘Podcast’, yatumye bamwe bacika ururondogoro.

Uyu mugabo usigaye akundwa cyane kuri Club Shay Shay Podcast, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri yagaragaye ku rubuga rwe rwa Instagram mu buryo butunguranye bwa ‘live’ gusa icyatunguye abantu bahise bihutira kujya kumwumva ni amajwi y’umugore utaramenyekanye wari uri kuniha, yumvikana nk’uri gukora imibonano mpuzabitsina.

Ku rubuga rw’uyu mugabo rwa Instagram nta kintu cyagaragaraga mu mashusho yasakaje muri ubwo buryo bwa ‘live’, ahubwo telefone ye yari imeze nk’irimo igihu humvikana Sharpe n’uwo mugore batera akabariro.

Uyu mugabo akimenya ibyabaye yabanje kuvuga ko yinjiriwe n’abantu atazi, ariko kuri ubu yumvikanye mu kiganiro “Nightcap” yisegura avuga ko nawe yigaye ubwe nk’umuntu wari ukwiriye kuba abera urugero benshi.

Ati “Nasebye. Umuntu ugomba kugira ubuzima bwite bwe[...] amajwi yumviswe n’isi yose, mfite isoni kubera impamvu nyinshi. Hari abantu benshi bafatiraho Shannon urugero, buri gihe mba nshaka kuba umunyamwuga kandi buri gihe ndagerageza, niyo naba ndi ahihishe. Ndumiwe cyane muri njye.”

Avuga ko yababaye atari ukubera ibyabaye ahubwo ikibazo ari abantu benshi bashobora kuba barumvise amajwi y’uwo mugore bari bari guterana akabariro.

Yavuze ko kugira ngo bigende uko byagenze yajugunye telefone ku gitanda ubwo ibi byabaga, akajya kwiha akabyizi atabizi ko ari kuri Instagram mu buryo bw’imbona nkubone.

Ati “Ntabwo nigeze njya kuri Instagram mu buryo bwa ‘live’ nta n’ubwo nzi uko bikora kandi mu buryo butunguranye indi telefone yanjye yatangiye kuzima.”

Sharpe w’imyaka 56 azwiho kugira ubuzima bwe bw’urukundo ibanga ndetse ntabwo yigeze ashaka. Nta n’ibindi byinshi bizwi ku buzima bwe bw’urukundo gusa mu 2016 yigeze kwambika impeta Katy Kellner.

Afite abana batatu barimo umuhungu witwa Kiari ndetse n’abakobwa babiri; Kayla na Kaley. Aba bose amakuru y’abagore bababyaranye ntabwo azwi.

Shannon Sharpe yavuze ko nawe ubwe yatunguwe n'amajwi yumvikanye kuri instagram ye atera akabariro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .