00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajonjora ya mbere mu irushanwa rya ‘DJ’s Battle Competition’ ageze ku irembo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 4 August 2022 saa 08:17
Yasuwe :

Hashize iminsi abavanga imiziki bazwi nk’aba DJs batari bake biyandikishije kuzahatana mu irushanwa ryateguwe na Sosiyete ya M&K rizahemba imodoka ihenze uzaba waryegukanye.

Inkuru nziza ni uko habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo amajonjora ya mbere azatoranywamo 20 ba mbere abe kuko ateganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022.

Aya majonjora azaba ayobowe n’aba DJ bakomeye barimo DJ Pius, DJ Emery, DJ Sharif na DJ Khadir ari nabo bazatoranyamo 20 beza.

Ateganyijwe kuzabera mu mujyi wa Kigali kuri Hotel Onomo imiryango ikazaba ifunguye guhera saa kumi z’umugoroba.

Sosiyete ya M&K ivuga ko mu rwego rwo gushimisha abazaba baje gushyigikira ababo ndetse n’abazaba bari aho bose, kwinjira byagizwe ubuntu.

Ku bandi ba DJs bumva ko baba baracikanwe n’aya mahirwe nta rirarenga kuko umurongo wo kwiyandikishirizaho uzafungwa mu ijoro ryo kuwa gatanu ku ya 5 Kanama 2022.

Ku wa 13 Kanama 2022, abagera kuri 20 bazaba batoranyijwe bazavamo 10 bazakomeza mu kindi cyiciro naho ku ya 20 Kanama 2022, ba bandi 10 bazaba bakomeje na bo bazatoranywamo batanu ba mbere ari nabo bazajya mu cyiciro cya nyuma, ibikorwa byose bizabera kuri Onomo Hotel.

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa mu birori byo guhemba abatsinze bizabera muri Camp Kigali ku wa 27 Kanama 2022, hazaba hiyambajwe DJ Neptune uzaba ufatanya na DJ Khathu, DJ Khadir ndetse na DJ Sharif nk’abagize akanama nkemurampaka.

Umu-DJ uzaba wahize abandi azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz ifite agaciro ka miliyoni zirenga 25 Frw yatanzwe na Ndoli Safaris.

Undi uzahembwa muri iri rushanwa ni umukobwa uzaba witwaye neza kurusha abandi, uyu akazagenerwa ibyuma bizamufasha mu kazi ke ubusanzwe bigura arenga miliyoni 5 Frw ndetse hanahembwe umu-DJ mushya uzaba witwaye neza, aho azahabwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .