00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahirwe ya Alyn Sano muri ‘The Voice Africa’ ari mu biganza bya buri munyarwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Mata 2021 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Shengero Aline Sano [Alyn Sano] uri mu bahanzi bari kwigaragaza cyane mu muziki nyarwanda, ni umunyarwanda rukumbi wageze mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya “The Voice Afrique Francophone” riri kubera muri Côte d’Ivoire, ubu ageze aho akeneye ubufasha bwa buri munyarwanda.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021 nibwo we na bagenzi be baza kurushanwa.

Ibi birori biratambuka kuri Televiziyo Vox Africa saa tanu z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Kuva saa izo saha igitaramo gitangirira kugeza kirangiye amatora araba afunguye, buri wese niho asabwa kugaragariza urukundo uyu mukobwa uhagarariye u Rwanda.

Mu butumwa uyu mukobwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasabye abanyarwanda kumuba hafi, anagaragaza uburyo itora rikorwa.

Ati “Muraho, ni umukobwa wanyu Alyn Sano ngarutse kubamenyesha ukuntu mwantora kugira ngo mbashe kwegukana irushanwa rya ‘The Voice Africa’. Uburyo bwo kuntora ni ukujya ahandikirwa ubutumwa ukandika ijambo V1 ukohereza kuri +2250768070607.”

Uyu mukobwa ugiye kumara icyumweru muri Côte d’Ivoire aherutse kubwira IGIHE ko ari mu myitozo ikaze isatira iya nyuma ndetse ari gukora ibishoboka byose kugira ngo azaheshe ishema igihugu.

Yongeraho ko afite amahirwe 100 % yo kwegukana iri rushanwa. Ati “Nifitiye icyizere 100% cyo kwegukana umwanya wa mbere. Ndiyizeye kandi abo duhatanye nta kintu bandusha, niyo mpamvu niha amahirwe menshi. Nararikira abanyarwanda kuzamfasha kubyina intsinzi.”

Ku Cyumweru tariki 18 Mata 2021, nibwo Alyn Sano yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali anyura i Addis Ababa muri Ethiopia akomereza muri Côte d’Ivoire aho yari agiye muri iri rushanwa.

Muri Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda batandatu bitabiriye iri rushanwa, abo barimo Ariel Wayz, Linda Montez, Ngabo Evy, Serpha, Edrissia na Alyn Sano.

Aba bahanzi bafashwe amashusho y’ibyiciro bitatu bahataniyemo aribyo “Blind” aho uririmba abagize Akanama Nkemurampaka batakureba bakunda ibyo uri gukora bagahindukira bivuze ko iyo badahindukiye uba watsinzwe.

Icyiciro cya kabiri ni “Battle”, aha babiri babiri barahatana bakaririmba barushanwa bityo uwitwaye neza akaba yahita akomeza undi agasezererwa.

Icyiciro cya gatatu ni “Knockout”, aha naho babiri babiri baba bahatana, uwitwaye neza agakomeza uwarushijwe agahita asezererwa mu irushanwa.

Ubu noneho igisigaye n’icya nyuma cy’iri rushanwa aho Alyn Sano na bagenzi 12 bazaba barushanwa mu buryo bwa “Live” kuri Televiziyo aho gufatwa amashusho ngo azabe ariyo ashyirwa hanze.

Alyn Sano ahatanye n’abandi barimo abo muri Bénin, Togo, Sénégal na Côte d’Ivoire.

“The Voice Afrique Francophone” ni irushanwa ryo kuririmba ryitabirwa n’abanyempano baturuka mu bihugu byo muri Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Iri rushanwa ryatangiye mu 2016 riri kuba ku nshuro yaryo ya gatatu. Ubwa mbere ryegukanywe n’umukobwa uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Pamela Baketa, ubwa kabiri ryegukanwa n’ukomoka muri Togo witwa Victoire Biaku.

Uwegukanye iri irushanwa akorerwa indirimbo imwe hamwe n’amashusho yayo ariko agahabwa n’igihembo cy’amafaranga ataratangazwa.

Indirimbo za Alyn Sano ziheruka

Alyn Sano yagiye mu irushanwa rya 'The Voice Africa' ahagarariye u Rwanda
Uko washyigikira Alyn Sano mu irushanwa rya The Voice Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .