00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagambo yashize ivuga, ibitotsi bibona mbarwa! Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rwa Buravan

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 August 2022 saa 08:38
Yasuwe :

Mu gihe Isi yose iba ntacyo ifite cyo kuvuga kubera agahinda k’umuntu wayivuyemo, imbuga nkoranyambaga ni bumwe mu buryo butuma ubasha kubona amarangamutima ya benshi.

Nyuma yo kumenya inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Yvan Buravan witabye Imana mu rukerera rwo ku wa 17 Kanama 2022, benshi mu byamamare babuze ibitotsi, abandi amagambo ashira ivuga.

Ubwo inkuru yari imaze kumenyekana ko Buravan yitabye Imana, benshi mu byamamare bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rw’uyu musore.

Uretse ibyamamare, abakunzi b’umuziki n’abandi bose bamenye iyi nkuru baraye ijoro bagaragaza agahinda batewe n’uku gutabaruka.

Uyu muhanzi wari umaze imyaka irindwi atangiye umuziki, yabashije kuyikoramo album ebyiri zirimo ‘Love lab’ yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2018.

Yari aherutse gushyira hanze album ya kabiri yise ‘Twaje’, yiteguraga kumurikira abakunzi be mu gitaramo gikomeye.

Yakoranye indirimbo n’abahanzi mpuzamahanga nka AY, A Pass, Dream Boyz, Gaz Mawete, hamwe n’abandi benshi bo mu Rwanda.

Ariko kandi mu 2018, Buravan yabaye umuhanzi wa kabiri wo mu Rwanda wegukanye Prix découvertes RFI, igihembo gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.

Mu bagaragaje akababaro harimo umunyamakuru Clarisse Uwimana, wanahishuye ko yari yamwemereye kuzaririmba mu bukwe bwe, kuko yizeraga ko azaba yakize.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .