Amagambo asize umunyu Kimenyi Yves yabwiye Miss Muyango ku munsi we w’amavuko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Werurwe 2020 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Kimenyi Yves yabwiye amagambo asize umunyu umukunzi we Muyango Claudine amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, iyi ikaba ari iya mbere uyu mukobwa agize akundana n’uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports.

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe ubwo Muyango Claudine yizihizaga isabukuru y’amavuko, Kimenyi Yves - wigomwe ibitotsi akageza saa sita z’ijoro ategereje ko urushinge rw’isaha rwinjiza umunsi kuri iyi tariki - yifashishije Instagram agenera uyu mukobwa ubutumwa bwuzuyemo amagambo y’urukundo.

Yagize ati ”Ntabwo uri umukunzi wanjye gusa ahubwo uri inshuti magara nagize ikomeye kuva nabaho, kukugira nicyo kintu cyiza cyambayeho kuva navuka. Uyu munsi ni wo wavukiyeho, nkwifurije kugira umunsi mwiza, ugire umunsi mwiza cyane, ndagukunda Miss wanjye.”

Aya magambo asize umunyu ya Kimenyi Yves yakiriwe neza n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, bamweretse ko bamushyigikiye mu rukundo rwe.

Muyango ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, wavuzwe mu nkuru nyinshi zirimo kuba yaritabiriye Miss Rwanda nyamara atararangije amashuri yisumbuye n’ibindi byatumye aba umwe mu bari bahanzwe amaso muri icyo gihe.

Avuye muri Miss Rwanda aho yakuye ikamba rya Miss Photogenic, Muyango yongeye kuvugwa cyane ubwo byamenyekanaga ko akundana na Kimenyi Yves, umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu Amavubi.

Muyango ni umufana wa Rayon Sports icyakora wigeze gufana APR FC igihe Kimenyi Yves yayikinagamo kandi bakundana, icyakora igihe yasinyiraga ikipe yambara ubururu n’umweru umukunzi we nawe yahise asubira muri Rayon Sports.

Muyango yujuje imyaka 22 kuko yavutse mu 1998, avukira mu karere ka Huye, yiga amashuri abanza ku Itaba akomereza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye muri St Bernadette i Save, aza kwiga HEG mu Kagarama ho ku Kicukiro.

Menya byinshi ku rukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango Claudine

Kimenyi Yves na Muyango Claudine bamaze igihe bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza