00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amag The Black yinjije ‘gakondo’ mu miririmbire ye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 October 2024 saa 02:17
Yasuwe :

Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Amag The Black, yatangaje ko yatangiye urugendo rwo kwinjira mu muziki gakondo nyuma y’igihe akora Hip Hop itavangiye.

Uyu muhanzi yabitangaje ubwo yashyiraga hanze indirimbo nshya yise “Iminsi” yahuriyemo na Nyirinkindi.

Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Muuv mu gihe Ama G The Black na Ngabo Leo wamamaye nka Njuga bafatanya mu kuyobora ifatwa ry’amashusho yayo.

Amag The Black yabwiye RBA ko nyuma y’igihe kinini akora umuziki wa Hip Hop, ubu yahisemo kwinjira muri ‘Gakondo’.

Yavuze ko amata yabyaye amavuta ubwo yahuraga na mugenzi we Nyirinkindi usanzwe ukora umuziki uri muri uwo mujyo.

Ati “Hari igihe umuntu ava ku ntera imwe akajya ku yindi. Nabanje kumva ngo gakondo bishatse kuvuga iki ? Noneho ndavuga nti: Ese ko ndapa ibintu by’Abanyamerika nkakora ibintu abantu bakishima ariko nkaburamo ‘Gakondo’? Icyo gihe nibwo twagiye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida mpura na Nyirinkindi arambwira ati ‘ibintu uririmba nibyo ariko haraburamo akantu k’agakeregeshwa’.”

Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo kujya muri ‘studio’ na Nyirinkindi n’izindi ndirimbo ze ziri gukorwa, zigomba kuba zirimo akantu ka gakondo.

Ati “Hip Hop ntabwo nzayireka ariko habe mu bicurangisho, imiririmbire ndetse n’ibirungo mu ndirimbo zanjye hagomba kuzamo akantu ka gakondo.”

Amag The Black yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yashyize hanze, yayikoze agendeye ku bihe yanyuzemo ubwo abantu bamutegaga iminsi bavuga ko imirongo yamushiranye. Avuga ko iminsi ariyo igena uko ubuzima bw’abantu bumera bwiza cyangwa bubi.

Amag The Black yari amaze igihe kinini atavugwa cyane mu muziki
Amag The Black (ibumoso), umunyamakuru Lucky ndetse na Nyirinkindi wahuriye mu ndirimbo nshya n'uyu muhanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .