00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto ya Mugabekazi Ndahiro Queen ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss University Africa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ukwakira 2022 saa 09:58
Yasuwe :

Miss Mugabekazi Ndahiro Queen wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ni umwe mu nkumi 48 zituruka mu bihugu bitandukanye bya Afurika zigiye guhatanira ikamba rya Miss University Africa2022.

Uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba, akaza kubasha kubona ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto kurusha abandi, yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abahatanira ikamba rya Miss University Africa.

Abagiye guhatanira iri kamba baraba bahanganiye kuryambura umunya-Somalia, Adar Yusuf Ibrahim waryegukanye umwaka ushize, mu gihe Umwiza Phionah wari uhagarariye u Rwanda we yacyuye umwanya wa kane.

Iri rushanwa rihuza abanyeshuri biga mu ma kaminuza atandukanye muri Afurika, uryegukanye ahabwa ibihumbi 50$ arenga miliyoni 50Frw, imodoka nshya ndetse akagirwa Ambasaderi w’abanyeshuri mu muryango w’abibumbye.

Miss University Africa ifite umwihariko wo kuba ari rimwe mu marushanwa adasaba ko abaryitabira bahatana mu kwigaragaza mu myambaro yo kogana ‘Bikini’.

Miss Mugabekazi ugiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa yitabiriye irya Miss Rwanda afite umushinga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Kuva mu 2010 ubwo iri rushanwa ryatangiraga kuba kugeza uyu munsi nta gihugu kiraryegukana inshuro ebyiri, mu nshuro esheshatu rimaze kuba ryegukanywe n’abaturuka mu bihugu bitandukanye.

Ni irushanwa ryaranzwe no kutaba cyane ko kuva mu 2012 kugeza mu 2017 ryari ryarahagaze, nyuma yo kubura umutwe nabwo mu 2019-2020 rikomwa mu nkokora na Covid-19 ryongera gutegurwa umwaka ushize.

Mugabekazi yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ahagarariye Intara y'Iburasirazuba
Mugabekazi yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda afite umushinga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore
Mugabekazi utarabashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, yegukanye irya Miss Photogenic
Benshi mu nshuti ze zamwifurije amahirwe mu irushanwa rya Miss University Africa
Mugabekazi aramutse yegukanye ikamba rya Miss University Africa yaba abaye Umunyarwandakazi wa mbere ucyuye iri kamba
Mugabekazi ni we uzahagararira u Rwanda muri Miss University Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .