00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto ya Huddah asomana na Jux akomeje guca ibintu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 May 2022 saa 12:04
Yasuwe :

Huddah uri mu bakobwa bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yahishuye ko yari amaze imyaka irindwi yifuza gukundana na Jux, umusore uri mu bahanzi bakunzwe muri Tanzania.

Amafoto n’amashusho yabo basomana yafashwe ubwo bakoraga indirimbo Simuachi Juma aherutse gusohora ikaba inagaragaramo Huddah Monroe.

Amafoto y’aba bombi atangiye kujya hanze nyuma y’iminsi havugwa inkuru z’uko baba bari mu rukundo kuko abantu bari baherutse kubabonana muri Afurika y’Epfo.

Umuhanzi Jux uri mu bakunzwe cyane muri Tanzania yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Vanessa Mdee, baje gutandukana mu 2019 nyuma y’imyaka itandatu y’urugendo rw’urukundo.

Huddah we ni umwe mu bakobwa bakoresha imbuga nkoranyambaga bakundwa n’umubare w’abatari bake mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ibi byanatumye agira umubare munini w’abamukurikira.

Aya mafoto yafotorewe muri mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ya Jux
Jux uri kuvugwa mu rukundo na Huddah yakundanyeho igihe kinini na Vanessa Mdee
Hari hamaze igihe havugwa urukundo hagati ya Huddah na Jux
Huddah yavuze ko amaze imyaka irindwi akunda Jux
Umunwa ku wundi, Huddah na Jux basomaniye mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo
Amafoto n'amashusho ya Huddah na Jux basomana akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .