Ibi biorori byabereye muri Kigali City Tower mu ijoro ryo ku wa 13-14 Ukuboza 2024, ahari hakoraniye umubare munini w’abakinnyi ba sinema biganjemo abasanzwe bakorana n’ikigo Zacu Entertainment.
Nk’uko Nelly Wilson Misago, Umuyobozi wa Zacu Entertainment yabitangarije IGIHE, iki gikorwa cyari kigamije gushimira abakinnyi, abatunganya filime, abafatanyabikorwa ndetse na buri wese wafashije iki kigo mu mwaka wa 2024.
Uretse gushimira abagize uruhare mu bikorwa bakoze mu 2024, ubuyobozi bwa Zacu Entertainment bwaboneyeho no guteguza imishinga mishya bateganya gushyira mu bikorwa mu 2025.
Mu ijambo rye, Wilson Misago, Umuyobozi Mukuru wa ZACU Entertainment, yashimiye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kugera ku ntego zabo, anagaruka ku byagezweho kuva ZACU TV yatangizwa mu mwaka wa 2022.
Bimwe mu byo bishimira ni uko Zacu TV yabaye shene ikomeye itambutswaho filime zo mu Kinyarwanda ndetse ikanafasha mu gutunganya filime mpuzamahanga nka ‘The Bishop Family’ n’izindi zinyuranye.
Nelly Wilson Misago yavuze ko mu myaka ibiri ishize Zacu Entertainment yatanze akazi ku bantu barenga 300, inatanga imisoro y’arenga miliyoni 120Frw.
Sophie Tchatchoua, Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, nawe mu ijambo rye yibanze cyane ku gushimira uruhare Zacu Entertainment ikomeje kugira muri sinema y’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!