Amafoto utabonye yo mu bukwe bwa Kalisi Sabrina wabaye Miss Photogénique muri Miss Rwanda ya 2015

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Nyakanga 2020 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Kalisi Ihozo Sabrina watowe nk’umukobwa uberwa n’amafoto (Miss Photogénique) mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, aherutse gusezerana na Karega Dan Munyura bari bamaze igihe bakundana.

Ku gicamunsi cyo ku itariki 2 Nyakanga 2020, bombi bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko mu gihe ku wa 04 Nyakanga 2020 basezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwa Omega Church i Kagugu.

Muri Kamena, Miss Kalisi Ihozo Sabrina yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower, byari byitabiriwe na zimwe mu nshuti ze magara.

Miss Kalisi Ihozo Sabrina na Karega Dan Munyura bafashe umwanzuro wo kurushinga nyuma y’igihe kinini bamaze basakaza amafoto atandukanye bishimanye mu buryo bukomeye, ndetse urebye ubutumwa buri wese yagendaga ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram bwari bwiganjemo amafoto bombi bahuriyemo bahuje urugwiro.

Kalisi Ihozo Sabrina w’imyaka 26 ni mushiki w’umuhanzi wamenyekanye nka Dady Cassanova. Yabaye umukobwa uberwa n’amafoto mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 mu muhango wabaye kuwa 22 Gashyantare 2015.

Icyo gihe Miss Kundwa Doriane niwe wari wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Reba amafoto yo mu bukwe bwa Miss Simbi Sabrina

Byari ibyishimo kuri Kalisi Ihozo Sabrina ubwo yasezeranaga akaramata n'umukunzi we
Karega Dan Munyura niwe mugabo wa Miss Kalisi Sabrina
Byari ibyishimo kuri aba bombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .