Uyu mukino wa gicuti wateguwe mu rwego rwo kumenyekanisha iki gitaramo giteganyijwe kubera n’ubundi ku Musozi wa Rebero ahitwa Canal Olympia ku wa 27 Ukuboza 2024.
Ni umukino warangiye abanyamakuru b’imikino banyagiye abaraperi ibitego 7-2.
B Threy nk’umwe mu bagaragaye mu kibuga ku ruhande rw’abaraperi yagize ati “Ibihe nk’ibi biba bikwiye, abantu bakongera bakaganira nubwo mu myaka yatambutse umubano w’abaraperi n’itangazamakuru utari mwiza.”
Ku rundi ruhande, Bull Dogg yagize ati “Ni byiza cyane kubona umushoramari wizerera mu baraperi kandi yaranakoranye n’abandi bahanzi, kera bavugaga ko abaraperi badashobotse. Icyo dushaka kwerekana ni uko tuzakora iki gitaramo kikitabirwa, ku bijyanye n’uruhande rwacu ibintu bizatangira mu mahoro binarangire mu mahoro nk’uko n’ubushize byagenze.”
Ku ruhande rw’abanyamakuru, Jado Castar we yagize ati “Imikino n’imyidagaduro ntabwo bikunda kuba byatana, ahubwo na hano iwacu babishyiremo imbaraga. Sinzi niba hari umuntu ugera ku Isi akayivaho atagize aho ahurira na siporo cyangwa ubuhanzi […]. Uretse natwe, no mu bihugu byamaze kugerayo, aba ni abantu babiri bafashanya."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!