Umuhire n’umugabo we basezeraniye imbere muri EAR Remera, umuhango wabanjirije ibirori byo kwakira abashyitsi byabereye kuri Jalia Hall&Garden mu mugoroba w’uwo munsi.
Masengesho yamenyekanye mu myidagaduro y’u Rwanda mu gihe cya Covid-19 ubwo yari yafunguye shene ya Youtube yitwa MK1 TV yacishagaho ibitaramo.
Umuhire Rebecca yatangiriye itangazamakuru ku Isango Star mu 2018 akora mu biganiro birimo “Isango na muzika” na “Isango relax time”.
Yaje kuva ku Isango Star, ubu akora kuri Royal FM. Uretse itangazamakuru ariko, uyu mukobwa yatangiye kumenyekana mu 2018 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda nubwo nta kamba yabashije kwegukana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!