Imibyinire, imyambarire n’imitegurire bidasanzwe mu kiganiro Friday Flight cyigaruriye imitima ya benshi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imihihibikano ya buri munsi, jugujugu za buri mwanya umuntu ashaka amaramuko, benshi bigera ku wa Gatanu bamaze gutagangara ku buryo baba bakeneye kuruhura ubwonko n’umubiri. Kera baganaga utubari n’utubyiniro, ubu birafunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Televiziyo uko zimaze kugwira ni nako zigerageza kuziba icyo cyuho ngo abazireba baticwa n’irungu, ku buryo benshi usanga ku munsi basohokagaho baba bahanze amaso nka Flash TV bareba Flash Hype, cyangwa Televiziyo Rwanda bareba Friday Flight.

Iki kiganiro gica kuri Televiziyo Rwanda kiri mu birebwa cyane, kigategurwa n’ababirambyemo, abashyushyarugamba Anita Pendo, Gitego na Dj Bissoso, baba babukereye buri wa Gatanu kandi imitegurire yacyo igahuzwa n’ibigezweho.

Aba ari umuziki mwinshi, ubwabo bakagerageza kuwubyina ndetse bagatumira n’abahanzi, baba ab’ibyamamare n’abakizamuka, guhera saa Yine n’igice kugeza saa Sita n’igice z’ijoro.

Umwe mu bakora iki kiganiro, Anita Pendo, yabwiye IGIHE ko kugitegura bibasaba imbaraga nyinshi, kuko bisaba kujyanisha n’igihe ibyo ababareba bakeneye.

Ati "Ni ikiganiro kidusaba gukoresha imbaraga zose, turicara tukaganira, tugategura uko cyakorwa neza kikaryohera abadukurikira. Duhora twifuza ko cyagaragaramo udushya dutuma abantu barushaho kuryoherwa."

Ni ikiganiro gikoze mu buryo bw’urwenya ruvanze n’umuziki, bigatuma ugihanze ijisho atapfa kurambirwa, nubwo kiba mu masaha ya nijoro.

Iyo iki kiganiro kiri kuba, usanga abantu batandukanye bagaragaza ko bagikurikiye ku bwinshi ndetse bagasangizanya ibihe byiza bakigiriyemo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Bimwe mu biganiro biheruka, harimo ubwo abanyeshuri biteguraga gusubira ku masomo, Anita, Gitego na Bissoso bajya mu kiganiro bambaye impuzankano y’abanyeshuri, ndetse Bissoso yari yanitwaje ivalisi ikoze mu cyuma, benshi bamenye nka mare (malle).

Kuba iki kiganiro kiryoha byo bifite imvano, Dj Bissoso uba uvanga umuziki ni umwe mu bakomeye mu Rwanda ndetse hari benshi bakora uyu mwuga ariwe bafatiraho icyitegererezo.

Anita Pendo uri mu bayobora iki kiganiro we amaze imyaka ikabakaba icumi ari mu mwuga wo kuyobora ibitaramo, kandi kenshi akorana na Dj Bissoso. Uguhuza kwabo kumaze igihe kinini.

Imyambaro yo hambere mu kiganiro Friday Flight iri mu yatunguye abantu batari bake
Udushya tuba muri iki kiganiro ni tumwe mu bituma gikundwa cyane
Abakurikira Televiziyo Rwanda, batunguwe no kubona aba bashyushyarugamba bazanye imashini zo kudoda mu kiganiro
Nguwo Anita Pendo mu mwambaro w'umudozi
Anita Pendo nk'umudozi ari gupima ingano ya Gitego bakorana yifashishije metero y'umugozi
Bongeye gutungurana mu kiganiro bambaye nk'abafundi
Abafundi bapima inguni z'urubyiniro bifashisha mu kiganiro
Aba bashyushyarugamba bari baserukanye imyambaro y'ishuri
Hari igihe umunyenga wanga,... benshi mu bana bariye umunyenga wo mu ngorofani bazi ibyawo
Ubwo Leta yatangazaga ko amashuri asubukuwe, muri Friday Flight bari bambaye nk'abanyeshuri bo mu yisumbuye
Capati zikundwa n'abanyeshuri, mu kiganiro bari bazitwaje
DJ Bissoso mu isura y'umunyeshuri ugiye gutangira amasomo
Anita Pendo na Dj Bissoso mu isura y'abanyeshuri bakubagana mu ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .