00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto 50 y’uburyohe bw’umuziki mu gitaramo cyatumiwemo Ric Hassani i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ukuboza 2021 saa 11:03
Yasuwe :

Byari ibyishimo ku bihumbi by’abakunda umuziki bitabiriye igitaramo ‘Fantasy Music Concert’ cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, cyaririmbyemo umunya-Nigeria Ric Hassani.

Uretse Ric Hassani wari watumiwe muri iki gitaramo avuye muri Nigeria, haririmbyemo abandi bahanzi nka Mike Kayihura, Nel Ngabo, Confy na Symphony Band yagiteguye.

Ni igitaramo cyatangiye gitinze cyane kuko saa moya zirengaho iminota mike aribwo DJ wa mbere yatangiye gucuranga. Nyuma y’iminota 20 acuranga wenyine, MC Ally Soudy yageze ku rubyiniro atangira gususurutsa abari bari muri Kigali Convention Centre.

Muri ayo masaha nibwo n’abantu bari batangiye kwinjira mu gitaramo ku bwinshi kuko habayeho gutinda kwitabira kw’abafana.

Ally Soudy wasusurukije abakunzi b’umuziki iminota itari mike, yahise ahamagara Symphony ku rubyiniro nayo itangira gususurutsa abakunzi bayo.

Iri tsinda ryacurangiye abantu indirimbo zirimo I miss you, Replay, Igitabo,Crazy, Follow,Ide, Vanilla, Respect n’izindi.

Nel Ngabo niwe wakurikiyeho ntiyatenguha abakunzi be kuko yahise yanzika mu ndirimbo ze zakunzwe nka Solo, Nywe, ageze kuri Mutuale yakoranye Bruce Melodie wari wicaye mu bafana ahita azamuka ku rubyiniro bafatanya kuyiririmba.

Uyu musore akiva ku rubyiniro, Itsinda rya Symphony ryakomeje gususurutsa abakunzi b’umuziki bari muri iki gitaramo, nyuma y’iminota mike bazamura Confy ku rubyiniro.

Uyu muhanzi na we uri mu bagezweho muri iyi minsi, yasusurukije abakunzi be mu ndirimbo nka Joana, Panga n’izindi.

Ric Hassani yahise agera ku rubyiniro. Yahereye ku ndirimbo ye ‘Only you’ akomereza kuri ’Thunder fire you’, Out of my head, Gentleman, Angel, n’izindi.

Ageze hagati Ric Hassani yahamagaye Mike Kayihura baririmbana indirimbo ‘My only baby’ basubiranyemo.

Mike Kayihura na we yafashe umwanya ataramira abakunzi b’umuziki bari muri iki gitaramo mu ndirimbo ze zikunzwe.

Nyuma yo kuva guhindura imyenda, Ric Hassani yagarutse gususurutsa abakunzi b’umuziki bari muri iki gitaramo ahereye ku ndirimbo Unbelievable ya Craig David. Yageze kuri ’My Everything’ ya Meddy abantu barishima cyane.

Nyuma y’izi ndirimbo yakurikijeho izindi nka; Rising sun, Number one, Stay with me ya Sam Smith, asoreza ku ndirimbo Only you ikunzwe cyane.

Nubwo yavunitse ariko ntiyigeze acikanwa n'iki gitaramo
Nep Djs bashyuhije abakunzi b'umuziki mbere y'uko Ric Hassani ajya ku rubyiniro
Aritegereza ibibera ku rubyiniro ngo hatagira na kimwe kimucika
‘Fantasy Music Concert’ cyari igitaramo kiganjemo urubyiruko
Umwe mu bagize Symphony Band yumva umurya w'inanga
Bruce Melodie yari yitabiriye iki gitaramo
Ally Soudy na DJ Ira mu gitaramo Fantasy Music Concert
Umuziki uraryoha,... hari aho bigera umuntu yaryohewe agatangira kumwenyura
Joachim wo muri Symphony Band acuranga gitari anaririmba bikaryohera abakunzi b'umuziki
Abitabiriye iki gitaramo batangiye bicaye birangira bahagurutse
Bruce Melodie ari mu bahagurutse hakiri kare
Nemeye Platini na Ishimwe Clement mu gitaramo ‘Fantasy Music Concert’
Ubwo umuziki wari ugeze aharyoshye, abafana batangiye kwikoza mu bicu
Buri wese yabyinaga uko yishoboye bitewe n'umuhanzi ugeze ku rubyiniro
Abanyamahanga bari bitabiriye iki gitaramo batashye bishimye
Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi by'umwihariko abakobwa
Yifuzaga gusigarana agafoto k'urwibutso k'iki gitaramo
Nyuma y'indirimbo imwe, Ric Hassani yahise yicara atangira kuririmbira abakunzi be
Umwe mu bakunzi b'umuziki wa Ric Hassani kwihangana byanze amusanga imbere ku rubyiniro
Juno Kizigenza uri hagati, yari mu bitabiriye iki gitaramo
Umuziki wari watangiye kuryoha
Arifuza gucyura agafoto k'urwibutso rw'igitaramo cy'amateka kuri we
Byari ibyishimo ku bakunzi b'umuziki bitabiriye iki gitaramo
Nta watahanye ingingimira muri iki gitaramo
Benshi bifuzaga gucyura amafoto y'urwibutso
Cyari igitaramo cy'ibyishimo ku bakitabiriye
Akaliza Hope (wambaye umukara) umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2021, ari mu bitabiriye iki gitaramo
Mike Kayihura na Ric Hassani ku rubyiniro bafatanya kuririmba indirimbo bahuriyemo
Buri wese arifuza gucyura agafoto k'urwibutso
Nel Ngabo washimishije abantu ni uku yahingutse ku rubyiniro
Nel Ngabo yashimishije abafana be bikomeye agaragaza ko mu minsi mike aba ari mu bahanzi b'amazina akomeye
Confy akigera ku rubyiniro yakiranywe urugwiro n'abakunzi b'umuziki
Urukundo yeretswe nawe ntiyigeze arupfusha ubusa yataramiye abitabiriye iki gitaramo biratinda
Confy nawe yagaragaje ko ari umuhanzi ufite ahazaza heza mu muziki w'u Rwanda
Mike Kayihura yongeye kwerekana ko afite abakunzi batari bake mu muziki w'u Rwanda
Umunyamakuru umaze kubaka izina kubera kuyobora ibirori bya Miss Rwanda, Abera Martina (uri hagati) na bagenzi be bakorana kuri KC2 bari bitabiriye iki gitaramo
Mike Kayihura wari usigaranye abafana ba Ric Hassani ntabwo yigeze abicisha irungu kugeza ubwo uyu munya Nigeria yari agarutse ku rubyiniro
Ric Hassani yagarutse ku rubyiniro yahinduye imyenda
Na Ric Hassani yasigaranye agafoto k'urwibutso
Ni igitaramo cyasize ibyishimo mu bakitabiriye
Iki gitaramo cyarangiye hari abatabishaka
Ally Soudy wari uyoboye iki gitaramo ni nawe wagishyizeho akadomo

Amafoto: Yves Morgan

Video: Uwacu Lizerie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .