Amafoto 40 yihariye y’igitaramo D’Banj na Flavour bakoreye i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Mutarama 2020 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020 mu mujyi wa Kigali, ku Intare Arena habereye igitaramo cyasozaga inama ya Creative Africa Exchange [CAX] cyaririmbyemo abahanzi b’ibyamamare nka D’Banj na Mr Flavour kimwe n’Abanyarwanda barimo Marina, Kivumbi na Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona.

Iyi nama yitabiriwe n’abagera ku bihumbi bibiri yatangiwemo ibiganiro bitandukanye byatanzwe n’abantu batandukanye mu ruganda ndangamuco barimo; abaririmbyi, abatunganya indirimbo, abakina filime n’abandi.

Iyi nama yasojwe n’igitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020 mu Intare Arena, ni igitaramo cyatangiye ahagana saa mbiri n’igice gifunguwe n’itsinda rya Neptunez Band rimaze kuba ubukombe mu gucuranga mu bitaramo binyuranye mu Rwanda.

Iri tsinda ryakurikiwe n’umuraperi Kivumbi uri mu bari kuzamuka neza muri iyi minsi. Nyuma y’uyu muraperi hakurikiyeho umunya-Nigeria Flavour.

Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Afurika yaririmbye abifatanya no kubyina, ava ku rubyiniro aririmbye indirimbo nka “Chinny Baby”, “Double Double”, “Chimamanda” n’izindi.

Nyuma ya Flavour hakurikiyeho Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona, uyu musore uririmba yicurangira gitari yahereye ku ndirimbo “Everything Gonna Be Alright” ya Bob Marley afashwa mu buryo bukomeye na benshi bakunze ibihangano by’uyu munyabigwi mu muziki.

Uyu musore yakurikiwe na Marina Deborah wo muri ‘Label’ ya The Mane. Uyu uzwiho kubyina bikomeye, yahereye ku ndirimbo ‘Nari High’, ‘Madede’ aherutse gusohora n’izindi ava ku rubyiniro akurikirwa na D’banj wasoje igitaramo.

D’Banj wari witezwe nk’umuhanzi mukuru ntabwo yigeze atenguha abakunzi be, mu gihe kitari gito yaririmbiye abakunzi be indirimbo ze zagiye zikundwa nka; ‘Fall in Love’,‘Everything is ok’, ‘Shake it’ n’izindi.

Yaba D’Banj na Flavour bose bavugiye ku rubyiniro ko bishimiye uburyo bakiriwe ariko banashima uburanga bw’Abanyarwandakazi.

Aba Djs bavanga imiziki basusurukije abakunzi b'umuziki bari bitabiriye iki gitaramo
Abitabiriye iki gitaramo bacurangiwe umuziki n'aba Djs banyuranye bakomeye mu Rwanda
Habanje abanyempano batazwi cyane basusurutsa abitabiriye iki gitaramo
Abanyamujyi bari bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi
Umuziki warahabyiniwe bikomeye
Urubyiruko rurimo n'abanyamahanga rwari rwabukereye muri iki gitaramo
Abahanzi bari bitabiriye inama ya CAX ariko bataragira amazina aremereye basusurukije abakunzi b'umuziki
Ange niwe wayoboye iki gitaramo
Neptunez Band yasusurukije abari bitabiriye iki gitaramo
Urubyiruko rwitabiriye inama ya CAX rwari rwizihiwe
Umuziki waryoshye...
Umuraperi Kivumbi ku rubyiniro
Kivumbi yeretse abitabiriye iki gitaramo ko ari umwe mu baraperi b'abahanga u Rwanda rufite
Wari umugoroba w'ibyishimo
Abafana bari benshi muri iki gitaramo dore ko no kwinjira byari ubuntu
Umuziki bawubyinaga batitaye ku masaha uko akura
Niyo Bosco yashimishije abakunzi b'umuziki bitabiriye iki gitaramo
N'abakuru baraye bihera ijisho iki gitaramo
Arashaka gucyura amashusho ya Niyo Bosco ku rubyiniro
Niyo Bosco afite ubuhanga bwo kuririmba anicurangira gitari
Flavour mbere gato ko ajya ku rubyiniro
Flavour aririmba anabyinana n'abakunzi be
Abafana bamweretse urukundo
Flavour yashimishije abakunzi ba muzika i Kigali
Flavour ufite izina rikomeye muri Afurika yashimishije abantu
Yaririmbye nawe mu buryo bwa semi-Live
Yereka abakunzi be uburyo yubatse umubiri
Marina niwe wari utahiwe
Aririmba anabyina yashimishije abakunzi b'umuziki
Marina yashimishije abakunzi muzika bitabiriye iki gitaramo
D'Banj niwe wagombaga gusoza iki gitaramo
Yishimiwe n'abakunzi b'umuziki
D'Banj yakoresheje imbaraga zose ngo ashimishe abakunzi b'umuziki
Inkumi z'i Kigali zishimiye D'Banj
D'Banj yatangariye imiterere y'inkumi z'i Kigali
Ifoto irivugira,...
D'Banj ku rubyiniro ntiyari yorohewe
D'Banj i Kigali,...
Yishimanye n'abafana bamugaragarije urukundo

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza