00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto 30: Nkusi Thomas uzwi nka Yanga yaherekejwe mu cyubahiro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 August 2022 saa 01:42
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Kanama 2022 nibwo inshuti n’umuryango wa Nkusi Thomas uzwi nka Yanga bamusezeyeho bwa nyuma banamuherekeza mu cyubahiro.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Yanga watangiye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo umurambo wa nyakwigendera wakurwaga mu buruhukiro bw’ibitaro bya Polisi ku Kacyiru ugezwa mu rugo aho yasezeweho bwa nyuma.

Nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma, inshuti n’umuryango wa Yanga wagiye kumusabira mu isengesho ryabereye mu rusengero rwa ‘New Life Bible Church’.

Nyuma y’isengesho abitabiriye umuhango wo guherekeza Yanga, bakomereje mu irimbi rya Rusororo aho umubiri we ugomba gushyingurwa.

Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Yanga, uraba kuri uyu wa Mbere mu gihe mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2022 habayeho igitaramo cyo kwizihiza ubuzima yabayemo.

Yanga yitabye Imana cyane ku wa 17 Kanama 2022 aguye muri Afurika y’Epfo.

Buri wese wafashe ijambo yaba mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Yanga ndetse no mu muhango wo kumuherekeza mu cyubahiro yashimiye Leta y’u Rwanda yabafashije mu kugira ngo umubiri w’uyu mugabo ubashe gucyurwa.

Umuhango wo gusabira Yanga wabereye kuri ‘New Life Bible Church’
Junior Giti murumuna wa Yanga mu rusengero yagiye gusabira mukuru we
Umugore wa Yanga yari yitabiriye isengesho ryo gusabira umugabo we
Umugore wa Junior Giti murumuna wa Yanga yari mu isengesho ryo gusabira muramu we
Agahinda kari kose mu maso y'abitabiriye iri sengesho ryo gusabira Yanga
Umugore wa Yanga yashimiye buri wese wababaye hafi kuva umugabo we yakwitaba Imana
Umuhanzi Chris Eazy ufashwa na Junior Giti yari yaje gusabira Yanga
Anita Pendo yashegeshwe n'urupfu rwa Yanga
Umuhanzi w'imideri Francis Zahabu akaba n'umukinnyi wa filime yari mu isengesho ryo gusabira Yanga
Umugore wa Yanga yasabiye umugabo ijuru ahamya ko igihe afite icyizere ko bazongera guhura
Ubwitabire bwari hejuru mu isengesho ryo gusabira Yanga
Uncle Austin mu muhango wo guherekeza Yanga
Umukinnyi wa filimi Kirenga Saphina yari mu isengesho ryo gusabira Yanga
Pasiteri Karemera Frank ukorera muri New Life
Rocky Kimomo ahamya ko iyo Yanga atabaho byari kugorana ko akora aka kazi
Urusengero rwari rwuzuye
Agahinda kari kose ubwo basezeraga bwa nyuma kuri Yanga
Junior Giti yasezeye bwa nyuma kuri mukuru we
Nyuma y'isengesho ryo gusabira Yanga, hakurikiyeho umuhango wo gushyingura mu cyubahiro i Rusororo
Sankara nawe akaba murumuna wa Yanga wayobotse iyo gusobanura filime yari yitabiriye umuhango wo gusabira mukuru we
Junior Giti ubwo yari asohotse mu rusengero yerekeje ku irimbi rya Rusororo
Mike Karangwa yari mu bitabiriye uyu muhango
Ubwo umubiri wa nyakwigendera wari ujyanywe i Rusororo

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .