00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto 100 y’ubwiza bw’ibihangano bitatse mu nzu z’ubugeni i Kigali

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 05:32
Yasuwe :

U Rwanda ni igihugu cyuzuyemo ibyiza byinshi. Kimwe mu byo Abanyarwanda bihariyeho barimo n’ubugeni aho usanga ibihangano byabo biryoheye amaso ndetse bikoranye ubuhanga butangaje.

Iyo utembereye mu mpande zitandukanye z’Umujyi wa Kigali usangamo ibihangano by’ubugeni bitandukanye, birimo ibishushanyije, ibikozwe n’intoki n’ibindi bitandukanye byerekana ubwiza bw’u Rwanda, umuco warwo n’imitekerereze cyangwa imigirire y’abarutuye.

Aba bahanzi b’ubugeni bagira inzu bakorana nazo, bakahakorera akazi kabo ka buri munsi ndetse bakabafasha kugurisha ibihangano byabo.

Hirya no hino mu Rwanda ahari inzu z’ubugeni, iyo winjiyemo utungurwa n’ibihangano bikoranye ubuhanga uhasanga.

Mu Mujyi wa Kigali habarirwa inzu z’ubugeni nyinshi zibonekamo ibihangano byiganjemo iby’Abanyarwanda n’abanyamahanga bakorana.

IGIHE yatembereye mu nzu eshanu z’ubugeni zigaragaramo ibihangano bitandukanye.

Ipfundo Art Gallery

Ipfundo Art Gallery ni inzu y’ubugeni iherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ikaba yubatse mu Kiyovu iruhande rwa St Michel. Yatangiye gukora mu Ugushyingo 2020.

Iyi nzu yatangijwe n’abagabo bane biyumvamo ubugeni dore ko hari n’abakora ibihangano by’ubugeni barimo Masterjerb Birungi Paul, Rurangirwa Karumeyi J. Damascène, Maniraguha Serge na Ntwari Arsène.

Muri iyi nzu usangamo ibihangano bitandukanye bikorwa n’abanyabugeni batandukanye barimo abashushanya bifashishije amarangi, abashushanyisha umuriro, abashushanyisha ubudodo n’imisumari, abakora ibihangano bitandukanye mu mutungo kamere bakoresheje intoki, abafotora ndetse n’abahanzi b’imideli.

Kugeza ubu bakorana n’abanyabugeni barenga 50 bamurikiramo ibihangano byabo barimo na Bushayija Pascal wamenyekanye mu gushushanya ibihangano byiza.

The Envision Gallery

The Envision Gallery ibarizwa muri Envision Rwanda, ikigo gihuriwemo n’urubyiruko rutandukanye rufite impano mu bugeni, imideli ndetse no gutunganya amajwi n’amashusho.

Iki kigo giherereye mu Karere ka Gasabo, cyashinzwe n’Umunyamerika Peter Lee mu 2018, ahurizamo abanyempano batandukanye.

Iyo winjiye muri The Envision Gallery uhita utahura byinshi utari uzi ku bugeni kuko usangamo ibihangano bitandukanye haba ibikoresha amarangi, ibikoresheje amakaramu, amafoto yafashwe na camera ndetse n’ibindi bihangano bakora babibyaje mu bikoresho bishaje bigahinduka ibintu byiza binogeye ijisho.

Usibye ibijyanye n’ubugeni muri iyi nzu hakorera urubyiruko rufite impano zitangaje harimo abatunganya indirimbo, abanyamideli bakora imyambaro myiza iyo ubonye ibihangano byabo ubona ko Abanyarwanda baremanywe ubuhanga buhambaye.

Niyo Arts Center

Niyo Arts Center ni inzu y’ubugeni ikorera mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kacyiru. Iyi nzu yatangiye gukora mu 2011 itangizwa na Niyonsenga Pacifique akaba yarayitangiye akoreramo ibijyanye n’imbyino n’indirimbo gakondo nyuma ashyiramo n’ubugeni.

Iyi nzu ifite umwihariko kuko usanga ibihangano byaho byibanda ku muco gakondo w’Abanyarwanda. Kugeza ubu ibarizwamo abanyabugeni 15 barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Iyi nzu usibye gukora ibihangano kandi yita ku bana bo ku muhanda ndetse n’abagore babyaye inda zitateganyijwe batashatse aho ibafasha mu kubona ibibatunga.

Isubyo House of Arts

Isubyo House of Arts ni inzu y’ubugeni itangaje kuko yiyemeje gufata ibiti bishaje bakabibyazamo ibikoresho byiza bifite umumaro. Iyi nzu yatangiye gukora muri 2015, ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Kiyovu.

Isubyo ifite umwihariko ku bayishinze kuko yashinzwe n’abantu bafitanye isano bakomoka mu muryango ukunda ubugeni. Abo ni Mbarushimana Olivier, Dushimimana Jules, Uwurukundo Magnifique na Tuyishimire Janvier.

Muri iyi nzu hakoreramo abanyabugeni bagera kuri 15 bakora ibihangano byo mu bwoko butandukanye byibanda ku muco gakondo w’Abanyarwanda.

Mu bihangano bakora harimo gushushanya ukoresheje amashyanyarazi, amarangi, ubudodo n’imisumari, ibiti n’ifu yabyo ndetse n’ubugeni bukoreshejwe intoki.

Izihirwe Arts

Izihirwe Arts ikorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Kiyovu. Ifite umwihariko utandukanye n’izindi kuko yo ikora n’ibikoresho byo mu nzu bitandukanye kandi ikarimbisha no mu nyubako ibizwi nka ‘Interior design’.

Iyi nzu yashinzwe mu 2017 na Ndizihiwe Aimable. Kugeza ubu ikoreramo abanyabugeni batandatu bashushanya bakoresheje amarangi ndetse n’abakora ibijyanye no kurimbisha mu nzu imbere.

Umwihariko udasanzwe kandi kuri iyi nzu ni uko uwahagiye aticwa n’inzara n’inyota kuko hari na resitora yitwa Ingabo Corner irimbishijwe mu buryo bw’ubugeni.

Utembereye muri izi nzu zose n’izindi ziri mu Rwanda utaha uri umuhamya w’ibyiza bitatse urwa Gasabo. Izi nzu zose z’ubugeni zibumbatiye ibihangano byuje ubwiza byerekana ubuhanga bw’Abanyarwanda, umwihariko wa zose ni uko badaheza ubagannye yaba ushaka kwiga ndetse n’umunyabugeni wifuza gukorana nazo, tutibagiwe n’ushaka kuhaha igihangano cy’ubugeni.

Ifoto igaragaza ubwiza n'umwimerere w'abakobwa b'Abanyafurika
Igihangano kigaragaza ubusabane mu muco wa Afurika
Igishushanyo kigaragaza bimwe mu bikoresho by'umuziki
Igishushanyo gikoze mu marangi kigaragaza imbaraga n'ubufatanye bw'abavandimwe
Izihirwe Arts izobereye mu kurimbisha imbere mu nzu
Muri Izihirwe hakorera abanyabugeni batandatu
Muri Izihirwe Arts hari na resitora yitwa Ingabo Corner irimbishije mu buryo bwiza
Muri Izihirwe bagufasha kurimbisha aho utuye
Intebe zigezweho n'ibishushanyo by'ubugeni muri Izihirwe Arts
Muri Izihirwe bavanga amarangi bakayakoramo ibihangano bitangaje
Igihangano cy'ubugeni kigaragaza umucuranzi wa Saxophone
Urabona ko ubugeni bugufasha kurimbisha iwawe hakaba hateye ubwuzu
Abifuza kurimbisha hanze y'aho batuye n'aho bakorera bagana Niyo Arts
Ibihangano bakora byibanda ku buzima bwa buri munsi abantu babamo
Muri Niyo Arts haboneka ibihangano bito n'ibinini
Ifoto yo hejuru igaragaza ubusabane abana bagirana, iyo hasi igaragaza umugore w'umunyafurika
Igihangano kigaragaza imibereho yo hambere
Iki gice kigaragaraho ibishushanyo byinshi by'inyamaswa
Iki gice kirimo inyamaswa n'indi mitako mito itandukanye
Iki gishushanyo kigaragaza amateka y'Abanyarwanda, uko abana babaga baragiye inka ku gasozi
Iki ni igitagangurirwa gikozwe mu nsinga
Iri ni ipine ryari rishaje bariteramo indabo bibyara umutako mwiza
Iyi ni inzu Niyo Arts bakoreramo yarimbishijwe n'abanyabugeni bayikoreramo
Muri Niyo Arts bafite ubuhanga mu kuvanga amarangi bifashisha mu kurema ibihangano bitandukanye
Muri Niyo Arts bakora imitako yo hanze
Muri Niyo Arts hakorera abanyabugeni bo mu Rwanda n'abanyamahanga
Muri Niyo haboneka imitako mito y'ubugeni
Abanyabugeni bo muri Niyo Arts babyaza bimwe mu bikoresho bishaje imitako myiza wakoresha hanze no mu nzu
Niyo Arts ikorera ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali
Niyo Arts yibanda ku bihangano bikoresheje amarangi
Ubu ni uburyo muri Niyo Arts bihariye bwo kuvangavanga amarangi akavamo umutako mwiza
Igihangano cy'ubugeni kigaragaza ko umwana ari umutware
Uyi ni umutako w'igiti ukoze mu bikarito
Abahanzi bo muri The Envision Gallery bakora ibihangano byiganjemo ibikoresheje amarangi
Aha ni muri Envision Coffee ibarizwa muri Envision Rwanda hatatse mu buryo bwihariye
Envision Rwanda ikoreramo abanyempano batandukanye biganjemo abakiri bato
Envision Rwanda ikorerwamo ibikorwa bitandukanye by'urubyiruko
Ibishushanyo biri kuri Envision Coffee byakozwe n'abanyabugeni bo muri The Envision Gallery
Ifoto igaragaza ubwiza bw'abakobwa bo muri Afurika
Igice cya The Envision Gallery kibarizwamo amafoto ya camera
Igishushanyo kiriho abantu bari guhumekera ku mashini bafite n'itara, bisobanuye ubuzima
Iki cyumba kirimo amafoto agaragaza intwari za Afurika harimo n'iya Perezida Paul Kagame
Muri iki gihangano cy'ubugeni umuhanzi yashakaga kugaragaza ubwiza bw'umugore cyangwa umukobwa
Iki gihangano gikoze mu biti n'insinga cyambitswe agapfukamunwa mu gushishikariza abantu gukomeza kwirinda Coronavirus
Iki gishushanyo cyakozwe n'abanyabugeni bo muri The Envision Gallery bagaragaza ko umuziki utuma abantu babaho neza
Iki gishushanyo umuhanzi wacyo yashakaga kugaragaza ko ubwiza ku mukobwa ari ikintu cyiza ariko ubwiza bwo mu mutwe bukaba akarusho
Iyo foto igaragaza ko abantu bahangiyikishijwe no gushaka amafaranga
Ubu ni buryo bwihariwe n'abanyabugeni bo muri The Envision Gallery bwo kuvangavanga amarangi bagakora igishushanyo cyihariye
Aha umuhanzi yashakaga gukangurira abantu kwirinda Covid 19 bambara udupfukamunwa
Umuhanzi yashatse kugaragaza Ingagi zibarizwa mu Rwanda
Agakoresho kagufasha gutwara inzoga neza ko mu biti
Iyi karita ya Afurika ikozwe mu budodo n'imisumari gusa
Gitari yo mu budodo n'imisumari
Ibihangano byabo biryoheye ijisho
Ibikombe byiza byo mu biti
Ibikoresho byo mu gikoni byo mu biti babyibandaho cyane
Igihangano cyakozwe na Shakuru ushushanyisha amashanyarazi
Igishushanyo gikozwe mu mashyanyarazi kigaragaza isura ya Miss Shannel
Igishushanyo gikoze mu marangi kigaragaza ubwiza bw'abagore b'Abanyafurika
Igishushanyo kigaragaza ubuzima
Igiti ucana kikaba ivu bikarangira muri Isubyo Art Gallery bakibyazamo intebe uzicaraho imyaka myinshi
Indorerwamo yakozwe mu giti gikoranye ubuhanga butangaje
Muri Isubyo Art Gallery bafite ubuhanga bwo gufata ibintu bishaje bakabigira imitako myiza. Iri ni itara rya peteroli ryakoreshwaga hambere aha ariko barishyize ku giti rihinduka umutako mwiza
Isubyo bakora imitako myiza bayikuye mu biti
Isubyo ikora ibihangano bitandukanye bifashishije ibiti bishaje ibyo bamwe bacana cyangwa bakajugunya
Isubyo ikorera mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge
Isubyo yiyemeje guhindura ibiti benshi bafata nk'imyanda bakabivanamo ibihangano bihebuje
Iyi ni impano muri Isubyo Art Gallery bageneye Perezida Paull Kagame bifuza kumugezaho
Iyi ni isaha bakoze mu biti
Isubyo Art Gallery bafite umwihariko wo gutaka bakoresheje ibintu ahandi bifatwa nk'ibitagifite umumaro
Mu Isubyo bafite ubuhanga mu kuvanga amarangi
Mu Isubyo bibanda ku muco gakondo. Aya ni amasahani bakoze mu biti
Mu Isubyo bafite umwihariko wo gukora cadre mu biti
Mu Isubyo habarizwamo n'imyambaro ihakorerwa
Ibihangano bigaragaza abakobwa b'Abanyarwandakazi bikoreye byose bikozwe mu biti
Ikarita ya Afurika ikoze mu budodo n'imisumari
Igihangano cya Pascal Bushayija aho yashakaga kugaragaza abakaraza
Ibi bihangano bigaragara neza iyo bitatse mu nzu
Ibi bihangano bikorwa n'abanyabugeni basaga 50
Ibihangano byo mu Ipfundo byiganjemo ibigaragaza umuco w'Abanyarwanda
Ifundo Art Center ikorera mu Kiyovu iruhande rwa St Michel
Igihangano cyakozwe n'umunyabugeni Bushayija akaba yaragaragazaga ubwiza bw'Abanyarwandakazi
Igishushanyo cy'intare gikozwe mu buryo bw'amarangi
Igishushanyo gikoze mu buryo bwo kuvanga amarangi cyerekana umubyeyi yita ku mwana we
Igishushanyo kigaragaza ko umukobwa ufite mu mutwe heza ntacyo wamunganya
Igishushanyo kigaragaza umwana wuzuye umunezero
Igishushanyo kigaragaza urumuri
Iki gihangano cyakozwe mu budodo n'imisumari
Iki gishushanyo gikozwe mu buryo bwihariye kuko cyakoreshejwe umuriro
Iki ni igice kibarizwamo ibihangano bitandukanye bikoreshejwe intoki
Ingagi zibajwe mu biti
Inka yafatwaga nk'ikimenyetso cy'ubukire mu Rwanda rwo hambere ndetse n'ubu isobanuye byinshi ku mibereho y'Abanyarwanda
Kimwe mu bishushanyo bikoze mu nsinga
Mu Ipfundo Art center hagaragara ibihangano byo mu bwoko butandukanye
Mu Ipfundo abanyabugeni baho bakora n'ibikomo byo mu masaro
Mu Ipfundo Art Center habarizwa ibihangano byuje ubuhanga butangaje
Mu Ipfundo haboneka ibihangano by'ubugeni bitandukanye
Mu Ipfundo habamo n'abahanzi b'imideli. Uyu yakoze ikirango cy'imyenda yise Intore ishonje
Ubugeni bukoresheje ubudodo n'imisumari ntiburamenyerwa cyane ariko bugira ibihangano byiza cyane
Ubwiza bw'iki gihangano burahebuje, cyakozwe mu budodo n'umusumari

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .