Urwandiko TMZ yabonye rwandikiwe Komisiyo y’amatora rugaragaza ko komite yari ishinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza bya Ye yabonye ko hari umuntu wabashije gukoresha konti bifashishaga agatwara aya mafaranga.
Iyo konti ngo yakoreshejwe n’uwo muntu kuva mu Ukuboza 2020 kugera muri Gashyantare 2021
Bivugwa ko bagerageje kongera kwigarurira amafaranga yari yibwe kuri konti yo muri Banki ya Wyoming aho aya mafaranga yari abitse ariko bikanga.
Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko nibura hibwe 3.999 $ [asaga miliyoni 4,1 Frw].
Ye yiyamamarije kuba Perezida wa Amerika mu matora yabaye mu 2020.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!