00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ama G The Black yasohoye indirimbo "Inkebebe" yandikanye umujinya washibutse ku buhemu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Kamena 2021 saa 06:48
Yasuwe :
0 0

Ama G The Black yasohoye indirimbo nshya yise "Inkebebe" yakoranye na Peace Jolis, yakebuyemo ba bihemu bakoresha icyizere baba bahawe mu nyungu zabo bwite.

Uyu muraperi akimara gusohora iyi ndirimbo yahamije ko yayanditse agendeye ku buhemu bukomeje kwiyongera muri sosiyete, bityo ahamya ko ba bihemu aribo yagereranyije n’Inkebebe.

Yagize ati “Ibaze kuba umuntu yaguha amafaranga yo gutwerera umuntu ukabanza ugakuraho ayawe ukagezayo asagutse? Ni ubuhemu bukomeye.”

Nubwo ari indirimbo yumvikana nk’igaruka ku bayobozi bakoresha ububasha baba bahawe mu nyungu zabo bwite, Ama G The Black avuga ko atari bo gusa yabwiye ahubwo ko yavugaga buri wese uzi ko ahemuka mu migirire ye.

Ama G The Black udakunda kuripfana avuga ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo yari afite umujinya yatewe n’indirimbo yagiye yandika bikarangira akorewe ubuhemu ntazumvikanemo.

Ati “Buriya urebye neza wasanga indirimbo ‘Caguwa’ ari njye wayanditse, nagombaga kuyikorana na Urban Boys ariko igiye gusohoka bashyiramo Jay Polly njye bankuramo. Si iyo gusa kuko naririmbye muri ’Wimfatanya n’Isi’ ya Zizou Alpacino birangira bankuyemo.”

Ubu buhemu yagiye akorerwa kongeraho ubwo abona muri sosiyete ni byo byatumye yandika indirimbo "Inkebebe" yamaze gusohora.

Iyi ndirimbo Ama G The Black ayikoze mu gihe amaze iminsi anasohoye filime nshya ari gukora yitwa "Baraba". Ni ibikorwa uyu muhanzi avuga ko azahuza kuko byose ari impano ze.

Ama G The Black yasohoye indirimbo nshya yise "Inkebebe"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .