00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ama G The Black yakomoje ku burozi avuga ko yahawe mbere y’igitaramo yakoze mu 2023

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 April 2025 saa 08:07
Yasuwe :

Ama G The Black yahishuye ko ubwo yakoraga igitaramo cyo kumurika album ye yise ‘Ibishingwe’ cyabaye ku wa 1 Nyakanga 2023, yarozwe n’abo bari bafatanyije kugitegura ariko Imana igakinga akaboko ntiyitabe Imana.

Ibi Ama G The Black yabyemereye IGIHE mu kiganiro twagiranye, aho yahamije ko akeka ko yarozwe n’uwo bari bafatanyije gutegura iki gitaramo abitumwe n’undi muntu atashatse kuvuga izina.

Ni uburozi Ama G The Black avuga ko yaririye mu biryo yagaburiwe mbere yo kujya mu gitaramo cyabereye muri Kigali City Tower.

Ati “Mbere y’igitaramo, badusabye ko twabanza guca ahantu tukarya. Nyuma yo kurya yaba njye Rodi, Producer Muuv twabanaga mu nzu ndetse bari bumfashe mu gitaramo na Melvis we tutabana ariko twari kumwe kuko yari bukiririmbemo, twagize ikibazo cyo gucibwamo ducisha hasi no hejuru.”

Ama G The Black avuga ko icyatumye batekereza ko barozwe ari uko abo basangiye bo nta kibazo na kimwe bigeze bagira.

Ni umuraperi uhamya ko uburozi bariye aribwo bwatumye no kuririmba bibanza kubagora kuko baribwaga cyane.

Ati “Anita Pendo na MC Tino bayoboye igitaramo barabyibuka cyane, barampamagaraga ariko kuko nababaraga bikangora kujya ku rubyiniro. Byabaye ngombwa ko nihangana njyaho ntinze ariko ntaramira abantu banjye.”

Ama G The Black avuga ko nyuma y’igitaramo bahise bataha kuko batari bameze neza ariko burinda bucya nta cyahindutse.

Umwe mu nshuti z’uyu muraperi baganirije ikibazo bahuye nacyo, yaje kubagira inama zo kujya kwivuza mu baganga gakondo birangira bakize.

Nyuma yo gukeka ko uwabaroze yaba yari yatumwe n’abandi bantu azi neza, Ama G The Black yafashe icyemezo cyo kwimuka i Kanombe agura inzu ku Muyumbu ari naho atuye kugeza uyu munsi.

Ku rundi ruhande, uyu muraperi avuga ko ikigaragaza ubugome bw’abo bari bafatanyije gutegura iki gitaramo, ari uko igihe bamenyaga ko arwaye batigeze bamusura cyangwa ngo bamushyire amafaranga yari yavuyemo.

Ati “Kugeza n’uyu munsi nta n’igiceri cy’icumi cyavuye mu gitaramo nabonye, bambwiye ko ngo bahombye gusa njye siko mbyemera.”

Ama G The Black avuga ko nubwo atahawe aya mafaranga, atiteguye kujyana mu nkiko abo bari bakoranye kuko ku bwe asanga icy ambere ari ubuzima naho ibintu ari ibishakwa.

Ama G The Black ahamya ko yagiye kuririmba ari kuribwa bikomeye mu nda
Ama G The Black ahamya ko yabanje kurogwa mbere y’igitaramo yakoze mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .