Mu mashusho yafashwe ubwo yari amaze gusohoka mu modoka, Ama G The Black n’itsinda bari kumwe bafotowe bari gucagura inkoko n’inkwavu bazishyira mu mifuka itandukanye.
Ubwo uyu muraperi yaganiraga n’abakunzi be, uwo yishimiye yamuhaga agafuka karimo inkoko cyangwa akarimo inkwavu.
Ibi uyu muhanzi abikoze nyuma y’iminsi yumvikanye ahamya ko ahugiye mu bworozi bw’amatungo magufi, ibituma atagikunda no kugaragara mu muziki cyane.
Ku rundi ruhande, uretse Ama G The Black, iki gitaramo cyitabiriwe n’abanyarwenya batandukanye barimo Umushumba, Pirate, Kaduhire Kadudu, Nkirigito Clement, Muhinde, MC Kandii na Musa, Isacal n’abandi benshi.
Ubusanzwe ibitaramo bya Gen-Z Comedy bitegurwa na Fally Merci, biba kabiri mu kwezi bigahuza urubyiruko rw’abanyarwenya n’abakunzi babo.
Ibi bitaramo biherutse kwizihiza imyaka itatu ishize bitangiye gutegurwa, kuri ubu ni bimwe mu bidakunze gusiba kandi bikunzwe n’abanyamujyi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!