00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime yatumye Ama G the Black ata urugo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Kamena 2021 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Ama G the Black, amaze ukwezi kurenga ari gukora filime y’uruhererekane yise ‘Baraba’ yatumye asiga umuryango we mu Mujyi wa Kigali akerekeza mu Ntara y’Uburasirazuba.

Ku cyumweru tariki 13 Kamena 2021 nibwo Ama G the Black yasohoye ifoto integuza y’iyi filime ye nshya.

Ni filime ari gufatira amashusho mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza, aho agiye kumara ukwezi.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muraperi yagize ati “Ndi gufata amashusho nanayatunganya, hari umubare w’uduce nshaka kugezaho nkabona gutangira kuyivugaho byinshi. Ubu ngeze mu ijana ariko nifuza ko natangira kuyivugaho ngeze nibura muri 300.”

Ama G the Black avuga ko yahisemo gushyira imbaraga muri sinema nyuma yo kubona ko ari indi mpano atigeze aha umwanya mu buzima bwe.

Ati “Naje gusanga mfite impano yo gukina filime, sinigeze nyibyaza umusaruro uko byakagombye. Niyo mpamvu ubu ariyo nahaye umwanya wanjye wose. Ibaze ikintu kigiye gutuma mara ukwezi ntari kumwe n’umuryango wanjye.”

Ni yo filime Ama G the Black avuga ko agiye gushyiramo imbaraga ze zose, ati "Kenshi abantu banzi mu mishinga mpuriyemo n’abantu cyangwa ndi gukorera abandi. Iyi ni iyanjye ijana ku rindi.”

Uyu muraperi uretse gukina filime ni umuhanga mu bijyanye no gutunganya firigo, icyakora avuga ko yabaye ashyize ku ruhande indi mishinga kugira ngo arangize iyi filime ye nshya.

Impano yo gukina filime kuri Ama G The Black yatangiye kumenyekana ubwo uyu muraperi yakinaga muri Seburikoko yagaragayemo yitwa Rukara.

Umuraperi Ama G the Black ubifatanya no gukina filime kimwe no gukora firigo, amaze ukwezi kurenga ari gukora filime y’uruhererekane yise ‘Baraba’
Uyu muraperi aherutse kumurika firigo ye nshya ikoze mu gaseke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .