Ni ibitaramo byateguwe na East African Promoters, bihuriramo abahanzi nyarwanda bakiri kuzamuka, bica kuri Televiziyo Rwanda buri wa Gatandatu guhera saa 22:45.
Mbere y’uko Alyn Sano atangira igitaramo, yabanje gutanga ikiganiro cyagarutse ku buzima bwe bwite ndetse no ku muziki we aho yahishuye ko impano ye yahawe umurongo na korali y’Abadivantisiti yaciyemo.
Ati “Natangiye kuririmba mu 2010 ndirimba muri korali y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, icyerekezo cyanjye nari narakivukanye igihe kiragera bikagukurikirana, guca muri korali niko urugendo rwanjye rwari rwarateganyijwe kuva kera.”
Yavuze ko mu byifuzo afite mu muziki ari ugukorana indirimbo n’abahanzikazi mpuzamahanga bakomeye.
Ati “Buriya mu buzima hari abahanzi nifuza kuzakorana nabo indirimbo nkumva ndishimye aribo Nicki Minaj wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Yemi Alade wo muri Nigeria.”
Nyuma y’iki kiganiro yahise atangira kuririmbi zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe n’abatari bake muri iki gihe zirimo nka None, Perimana, kontorola, Joni, Naremewe Wowe, We are the Best n’izindi.
Yacurangiwe na Symphony Band itsinda rimaze kugaragaza ubudasa mu gufasha abahanzi ku rubyiniro.
Biteganyijwe ko mu ijoro ryo gusoza umwaka ku ya 31 Ukuboza, abahanzi bo muri Kina Music, Nel Ngabo na Platini, bazasusurutsa abakunzi b’umuziki nyarwanda banasoza ibitaramo bya My Talent Live Concert.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!