Alyn Sano yashyize hanze indirimbo y’abaryohewe n’urukundo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Shengero Aline Sano [Alyn Sano] uri mu bari kwigaragaza cyane mu muziki nyarwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Joni’ igaragaza umukobwa waryohewe mu rukundo.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020.

Hari aho avuga ati “Nk’ifi mu mazi, nkeneye kuba aho uri. Kurota nkubura ntibikabe, uburyo niyumva ndi iruhande rwawe, iyo ndoro undeba turi kumwe. Uburyo unkoraho, uburyo umfata, nsesa urumeza.”

Alyn Sano yabwiye ko IGIHE ko ubwo yakoraga iyi ndirimbo, yashakaga gukora indirimbo igaragaza ibihe byiza mu rukundo rw’abantu babiri.

Ati “Buri wese yaba umuhungu cyangwa umukobwa bararyohewe cyane ndetse umwe yumva kubaho mugenzi we batari kumwe bigoye. Rero, numvise nshyizemo izina byaryoha bikanorohera abayumva mu matwi, niko gushyiramo aka kazina ka ‘Joni’.”

Iyi ndirimbo iri kuri album y’uyu muhanzikazi yagombaga gushyira hanze uyu mwaka ariko bikaba byaramugoye kubera icyorezo cya COVID-19.

Kuva umwaka ushize uyu mukobwa yashyize hanze izindi ndirimbo zakunzwe zirimo iyo yise ‘For Us’, ‘We the Best’ yahuriyemo na Yvan Buravan, ‘Kontorola’, ‘Perimana’ n’izindi.

Alyn Sano avuka ari uwa gatatu mu muryango w’abana batanu. Ahuza amateka n’abandi bahanzi bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi barereye impano yo kuririmba muri korali zo mu nsengero bigakomeza inganzo yabo. Amaze imyaka ine mu muziki.

Alyn Sano afite impano ihambaye mu muziki
Alyn Sano ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza
Sano amaze imyaka ine mu muziki
Uyu mukobwa yari aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Perimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .