00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’iminsi isaga ijana, Alyn Sano yongeye gusohora indirimbo isingiza urukundo rwo mu buriri

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 September 2022 saa 04:19
Yasuwe :

Alyn Sano yasohoye indirimbo nshya yise ‘Radio’ avugamo imyato umusore waryohereje inkumi mu buriri. Igiye hanze nyuma y’amezi atatu asohoye iyitwa ‘Fake Gee’ yagayemo umusore utabyitwayemo neza.

Mu ndirimbo ye nshya ‘Radio’, Alyn Sano aba yisanishije n’umukobwa uri kuvuga imyato umusore bari kugiranira ibihe byiza mu buriri.

Mu gitero cya nyuma cy’iyi ndirimbo hari aho agira ati “Kwanza urabashije, sha uzimya ibyo wakije! Rata nturi nk’utwo navuze ubushize tumwe dukoramo nk’utwana, shyira shene igezweho komeza uzengurutse muri uwo murongo.”

Mu kiganiro na IGIHE, Alyn Sano avuga ko buri wese azayisobanura uko ashaka bitewe n’uko ayumva ariko we atashakaga kuririmba igishegu nkuko benshi babifata.

Ati “Njye naririmbye indirimbo y’abantu bari kuryoherwa n’urukundo ariko buri wese yayumva uko abishaka bitewe n’uko abitekereza.”

Iyi ndirimbo nshya ya Alyn Sano yakozwe na Producer X On The Beat afatanyije na BOB Pro mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Chris Eazy.

Alyn Sano yasohoye indirimbo avugamo imyato umusore waryohereje inkumi mu buriri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .