Alyn Sano yakozwe ku mutima no gutsinda abarimo Butera Knowless asanzwe afana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize nibwo Alyn Sano yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka mu Isango na Muzika Awards2020. Agifata iki gihembo yishimiye urwego umuziki we ugezeho ahamya ko yakozwe ku mutima no gutsinda abarimo Butera Knowless asanzwe afana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Alyn Sano yirinze gukoresha ijambo ‘Gutsinda’, ahamya ko ari igihe cye cyari kigeze mu muziki ngo atangire kwegukana ibihembo by’akazi akora amanywa n’amajoro.

Avuga ku bo bari bahanganiye iki gihembo, Alyn Sano yibanze kuri Butera Knowless yakuze areba anafana mu muziki.

Ati”Butera Knowless ni umuntu nakuze ndeba na n’ubu ndacyamufana. Ni umuntu nahoze mfata nk’ikitegererezo nubwo ntifuzaga kuririmba umuziki nk’uwe, naramukundaga. Kubona mpanganye nawe bikagera aho abafana bantora cyane kumurusha ni ibintu numva n’ubu ko ndi mu nzozi.”

Yavuze ko kwegukana iki gihembo yabifashijwemo no gukangurira abakunzi be kumutora cyane, kuko yari yamenye ko ari cyo cyonyine kizamufasha gutsinda.

Usibye gutorwa ariko, Alyn Sano ahamya ko impano ye nayo iri mu byamufashije, ati “Si ukwiyemera ariko impano yanjye biragoye ko wayigereranya.”

Uyu muhanzikazi ahamya ko iki gihembo cyamuteye imbaraga mu muziki ku buryo mu minsi iri imbere abakunzi be bagiye kubona ibikorwa byinshi.

Alyn Sano yegukanye iki gihembo atsinze abarimo Marina, Clarisse Karasira na Butera Knowless bari bahatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka.

Muri uyu mwaka, uyu muhanzikazi ari mu bakoze cyane. Yakozemo indirimbo zirimo nka Kontorola yanasubiranyemo na Femi one ugezweho muri Kenya, Perimana, Joni n’izindi.

Uyu muhanzikazi yanyuzwe no gutsinda abarimo Butera Knowless asanzwe afana
Alyn Sano yishimiye igihembo yegukanye mu Isango na Muzika Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .