Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Alyn Sano yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze kubera umusore bakundanaga wari uherutse kumuhemukira.
Alyn Sano yagize ati “Niba yarababaye yihangane, njye yarambabaje nanjye ndivura ubwo nyine nta kundi.”
Ku rundi ruhande, uyu muhanzikazi yavuze ko uyu musore bakundanaga batakivugana, nubwo yamubabariye.
Ati “Umujinya warashize, naramubabariye […] ahantu nahoreye amarira ni igihe nakoraga album ‘Rumuri’ nsanga ari njye ugomba kwishakamo ibyishimo ntabitegereje mu bandi.”
Alyn Sano wirinze kuvuga imyirondoro y’uyu musore, yavuze ko mu by’ukuri igitero cya mbere n’inyikirizo by’iyi ndirimbo, bigaruka kuri iyo nkuru y’urukundo yanyuzemo rw’umusore wamubabaje.
Ibi Alyn Sano yabigarutseho nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Head’ aherutse gusohora ikaba imwe mu zigezweho muri iyi minsi.
Kuva ku ndirimbo ‘Fake Gee’ agakomereza kuri album ‘Rumuri’ aherutse gusohora ndetse no kugeza ku ndirimbo nshya afite, Alyn Sano yahamije ko akunze kuririmba ibishingiye ku nkuru ze mpamo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!