00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alyn Sano yakinnye urukundo na musaza we mu ndirimbo ye nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Alyn Sano yifashishije musaza we witwa Sano Panda usanzwe atunganya indirimbo, mu ye nshya yise ‘ Setu’ igaragaza ubugambanyi bushobora kuba mu rukundo biturutse ku kubengwa.

Iyi ndirimbo y’uyu mukobwa yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021.

Mu mashusho yayo harimo inkuru y’umukobwa wakundanye n’umusore udafite amafaranga ariko akamwimariramo wese, ku buryo bigera aho undi musore w’umukire wari warakunze uwo mukobwa nawe yaranamwihebeye abenga abandi ariko wa wundi agakomeza kumwanga bikagera aho agambanira umusore w’amafaranga make agashimutwa. Birangira wa muhungu washimutswe arokowe n’umukunzi we.

Mu gitero cya mbere hari aho Alyn Sano aririmba ati “Mukunzi bitware gake. Ubwo umfite wabonye urukundo. Dufitanye isano rirenze iry’amaraso, twaguranye imitima mu isi y’abazima. Batwita amazina amwe.”

Mu kiganiro Alyn Sano yahaye IGIHE yavuze ko ari indirimbo yakoze ashaka guhumuriza abantu baba bumva batihagije mu rukundo rwabo.

Ati “Nashatse kuvuganira abantu babangamirwa n’ubwoba mu rukundo bagahora bumva ko badahagije kubera impamvu runaka rimwe na rimwe zirimo n’ubukene. Nerekana ko urukundo ari rwo rwambere.”

Yabajije impamvu yahisemo gukinishamo musaza we Sano Panda ari nk’umukunzi we avuga ko ari uko yasanze ari we uberanye n’ibyo yashakaga ko bigaragara mu ndirimbo. Ati “Yari aberanye n’umuntu twashakaga ko akina ibyo yakinnye.”

Iyi ndirimbo yanditswe na Niyo Bosco. Uyu mukobwa avuga ko impamvu yamwiyambaje asanzwe amuziho ubuhanga mu buryo butandukanye yaba kuririmba, gucuranga, kwandika indirimbo n’ibindi.

‘Setu’ yakozwe na Nizbeatz inononsorwa neza na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Fayzo Pro.

Alyn Sano yifashishije musaza we mu mashusho y'indirimbo ye nshya
Musaza wa Alyn Sano witwa Sano Panda niwe yifashishije mu mashusho y'indirimbo ye nshya
Alyn Sano ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .