00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alyn Sano yacyuriye umusore bakundanye utaramumaraga ipfa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 May 2022 saa 09:38
Yasuwe :

Alyn Sano yatunguranye acyurira umusore baherutse gutandukana ko atajyaga amuhaza mu buriri, mu magambo yavuze abinyujije mu ndirimbo ye nshya ‘Fake Gee’ yamaze gusohora mu buryo bw’amajwi.

Mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo ye nshya, Alyn Sano hari aho avuga ko n’ubusanzwe atari umusore wari usanzwe umuhaza mu buriri.

Mu magambo ye, Alyn Sano yagize ati “Reka nguhe Ikinyarwanda, uteka ibyo utazi guhisha..."

Aya magambo yumvikana nk’acyurira umusore bakundanaga wamubeshye urukundo, bikarangira amubabaje.

Mu kiganiro na IGIHE ubwo yari abajijwe niba koko iyi ndirimbo ari inkuru mpamo ye, Alyn Sano yavuze ko ari iyo yanditse ashingiye ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho nubwo ari ibintu binaba ku bandi bakobwa benshi.

Ati “Urebye ibintu naririmbye ni ibintu bisanzwe, navuga ko ari inkuru mpamo y’umusore twakundanye ntari buze kuvuga ngo ninde cyangwa twakundanye ryari na ryari kuko abanzi bahita bamumenya, gusa ni we mba mbwira. Ariko kandi ni inkuru zikunze kubaho uganiriye n’abakobwa benshi wasanga hari abasore babatesheje igihe mu rukundo.”

Iyi ndirimbo nubwo amashusho yayo atarasohoka, ni yo amaze iminsi aca ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho uyu mukobwa agaragara arigata ku mutsima ‘Cake’ ukoze mu isura y’igitsina cy’umugabo.

Abinyujije mu ndirimbo ye nshya, Alyn Sano yacyuriye umusore bakundanye utaramuhazaga mu buriri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .