00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Rwirangira wiyeguriye ‘Gospel’ yateguje igitaramo gikomeye muri Canada

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 08:18
Yasuwe :

Alpha Rwirangira uherutse kwiyegurira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ‘Gospel’ yateguje abakunzi be batuye muri Canada igitaramo gikomeye, kizaba ku wa 23 Ukuboza 2022.

Iki gitaramo yise ‘Amashimwe concert’, Alpha Rwirangira ahamya ko kigamije gushimisha abakunzi b’umuziki be aninjirana nabo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni igitaramo Alpha Rwirangira avuga ko azanaboneraho kuvumbirizamo abantu album aherutse gukora yose iri mu mujyo w’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Iyi album ye ya kabiri yise ’Wow’ izaba igizwe n’indirimbo 12 zose zo kuramya no guhimbaza Imana akaba ateganya kuyisohora mu minsi iri imbere.

Avuga kuri iki gitaramo, Alpha Rwirangira yabwiye IGIHE ko abakunzi b’umuziki we bakwiye kucyitabira ari benshi kuko yiteguye kubaha ibyishimo.

Ati “Kuva nahindura umuvuno nkaganisha umuziki wanjye mu kuramya no guhimbaza Imana, ni ubwa mbere ngiye gukora igitaramo. Sinari mperutse gutaramana n’abakunzi banjye ariko kuri iyi nshuro nizeye kubaha ibyishimo.”

Iki gitaramo kucyinjiramo bizaba ari 100$. Uretse gutaramira abakunzi b’umuziki we azanagira n’amahirwe yo gusangira nabo Noheli.

Uburyo bwo kugura itike yo kwinjira mu gitaramo cya Alpha Rwirangira

Alpha Rwirangira uherutse kwiyegurira Gospel yateguje igitaramo gikomeye muri Canada
Kwinjira mu gitaramo cya Alpha Rwirangira ni 100$ arenga gato ku bihumbi 100Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .