Alpha Rwirangira agiye kurushinga mu bukwe buzabera muri Canada

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Kamena 2020 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

Inkuru y’uko umuhanzi Alpha Rwirangira agiye kurushinga yatunguranye, ntabwo inkuru z’urukundo rwe na Liliane Umuziranenge bagiye gushyingiranwa zigeze zijya mu itangazamakuru.

Ku mpapuro z’ubutumire zagiye hanze, bigaragara ko ubukwe bw’aba bombi buzaba ku wa 22 Kanama 2020 ndetse umwe mu nshuti z’uyu muhanzi yahamirije IGIHE ko aya makuru ari ukuri; kuko hari ababibonye bakabanza gushidikanya.

Yagize ati ”Yego rwose nibyo twari tubizi, ahubwo se mubikuye he?”

Ubu bukwe bwabo buzabera i Montreal muri Canada. Gusa nta kindi kigaragara ku rupapuro rw’ubutumire uretse amazina y’abahagarariye imiryango y’abageni (rimwe gusa kuri buri muryango), n’amazina y’abazarushinga.

Hari amakuru avuga ko uyu mukunzi wa Alpha aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akunda gusenga cyane; bikaba imwe mu mpamvu zatumye Alpha amwimariramo kugeza aho afashe umwanzuro wo kurushingana na we.

Hari hashize igihe kinini Alpha atavugwa mu nkuru z’urukundo, cyane ko zaherukaga mu 2015. Icyo gihe Uwingabire Esther wabaye Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba mu 2013 wari umukunzi we, yari yabyaye mu ntangiriro za Mata uwo mwaka, abigira ibanga rikomeye ndetse na se w’umwana ntiyabimenyeshwa.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byamenyekanye ko Miss Uwingabire Esther atwite inda ya Alpha.

Byatangiye bihwihwiswa ndetse impande zombi zirindaga kugira icyo zibivugaho, ariko muri Mutarama 2015 Alpha yemeza ko Esther atwite inda ye, ariko ko bamaze gutandukana kubera ibintu batumvikanagaho.

Alpha Rwirangira yavuye mu Rwanda mu mpera za 2014 asubira muri Amerika aho yigaga, ajya anyuzamo akaza mu Rwanda ariko ntahatinde.

Alpha Rwirangira na Uwingabire Esther wabaye Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba 2013 wari umukunzi we
Alpha Rwirangira agiye gukora ubukwe n'umukobwa witwa Liliane Umuziranenge
Urupapuro rugaragaza ko Alpha Rwirangira agiye kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .