Mu kiganiro na IGIHE, Ally Soudy yavuze ko yishimiye kuba ari we uzayobora igitaramo cya Bwiza mu Bubiligi cyane ko ari umwe mu baharaniye ko abahanzi bo mu Rwanda bakorera ibitaramo hanze yarwo.
Ati “Kuva kera wasangaga duhanganye no kumvisha abahanzi kureba uko bajya batekereza no ku bitaramo bireba ‘diaspora,’ rero iyo ubonye uburyo muri iyi minsi byabaye umuco, biranezeza.”
Ally Soudy kandi yavuze ko ashimishijwe no kuzayobora iki gitaramo kizaba kirimo na The Ben.
Ati "The Ben abantu barabizi ko ari umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite, rero wareba mushiki wacu Bwiza uburyo azamutse vuba n’imbaraga nyinshi, bigaragaza uburyo iki gitaramo kizaba gikomeye.”
Byitezwe ko igitaramo cyo kumurika album ya Bwiza kizabera i Bruxelles ku wa 8 Werurwe 2025 ndetse kugeza uyu munsi amatike yacyo amaze igihe ku isoko.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!