Allioni yasohoye indirimbo yitwa ‘Tuku Tuku’ nyuma y’amezi icyenda atavugwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Allioni, umwe mu bakobwa bazwi mu njyana ya Afrobeat na Dancehall mu Rwanda yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Tuku Tuku’ avuga ko agiye kongera umuvuko mu muziki we.

Buzindu Uwamwezi Aline [Allioni] ni umwe mu baririmbyi bo mu Rwanda bakurikirwa biturutse ku kimero cye n’umuziki akora. Mu buhanzi azwi mu ndirimbo ‘Impinduka’ ‘Pole Pole,’ ‘Ndi Uwawe,’ ‘Amahirwe’, ‘Tuza’ yahuriyemo na Bruce Melodie, ‘Ha handi’ n’izindi.

Nyuma yo kumenyekana muri izi ndirimbo uyu muhanzikazi yashyize hanze indi yise ‘Tuku Tuku’ aho aririmba yishyize mu mwanya w’umukobwa uba ushaka guhura n’umukunzi ariko bikanga kubera kubura amafaranga.

Yabwiye IGIHE izina ry’iyi ndirimbo ari imvugo izimije yo kuvuga ko wahuye n’ubukene cyangwa ikindi kintu gishobora gutuma gahunda wari ufite zipfa atari wowe biturutseho.

Ati “Hari ukuntu uba ufite gahunda ariko hakaza kidobya ituma iyo gahunda itakibaye. Urugero ni nko kuba wari ufitanye gahunda n’umuntu witeguye neza birangiye wari wizeye neza ko uraba ufite amafaranga ariko ku munota wa nyuma ukayabura. Ni imvugo izimije yo kuvuga ubukene, cyangwa ikintu kitagukundiye. Uzarebe iyo uri muri Feu rouge hakaka umutuku ntabwo uba ugitambutse.”

Allioni muri iyi ndirimbo ye yashakaga kuvuga igihe ufitanye gahunda n’umukunzi wawe ariko hakazamo akantu kivangamo ntibe ikibaye.

Uyu muhanzikazi yavuze ko ari kwitegura kumurika album ye nshya azashyira hanze umwaka utaha mu gitaramo kinini cye cya mbere.

Yavuze ko impamvu yari amaze igihe nta ndirimbo nshya ari uko yashakaga guha umwanya indirimbo ye na Bruce Melodie ariko na none akaba yashakaga kwitonda agakora indirimbo nziza.

Ati “Nari maze igihe kinini nta ndirimbo. Nta kindi cyabiteye ni uko nashakaga kuzatanga ikintu cyiza kandi na ‘Tuza’ yari igikunzwe nabanje kuyiha igihe.”

“Nagiye numva abantu benshi bandega ko ncishamo igihe kinini nicaye nsanga nshobora kuba nibwira ko ubu buryo aribwo bwiza ariko bikaba atari byo. Ubu rero naje gufata umwanzuro ko ntazongera gutinda.”

Iyi ndirimbo nshya ya Allioni yanditswe na Danny Vumbi na Bruce Melodie, amajwi yayo akorwa na Madebeats naho amashusho akorwa na Sasha Vybz wo muri Uganda.

Kuva muri Kanama umwaka ushize Muyoboke yinjije umuhanzikazi Allioni muri Decent Entertainment asanzwe abereye umuyobozi, basinyana amasezerano y’imyaka itatu.

Bari bamaze amezi icyenda nta ndirimbo nshya bashyira hanze, kuko baherukaga iyo bakoze mu Ukwakira umwaka ushize yitwa ‘Tuza’ Allioni yahuriyemo na Bruce Melodie.

Reba amashusho y’indirimbo nshya ya Allioni yise ‘Tuku Tuku’

Allioni yazanye indirimbo nshya yise 'Tuku Tuku' nyuma y'amezi icyenda yari ashize adashyira hanze ibihangano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza