00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alliah Cool yishyuriye mituweli imiryango 50 y’abakobwa batewe inda zitateguwe (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Werurwe 2023 saa 02:22
Yasuwe :

Isimbi Alliance benshi bamaze kumenya nka Alliah Cool, ku wa 7 Werurwe 2023 yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, yishyurira ubwisungane mu kwivuza abakobwa 50 batewe inda zitateguwe ndetse n’abana babo.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Rugarama ho mu Karere ka Gatsibo, ahari hateguwe ubukangurambaga bwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa, bufite insanganyamatsiko igira iti "Turengere umwana twubake u Rwanda twifuza."

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, ariko cyatumiwemo Alliah Cool, umukinnyi wa filime uri mu bagezweho mu Rwanda, ariko akaba anaherutse gushyirwa mu Ihuriro rya ba ambasaderi ba Loni b’amahoro, International Association of World Peace Advocates (IAWPA).

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Alliah Cool yabibukije insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, igira iti "Guhanga udushya n’ikoranabuhanga mu kuzuza ihame ry’uburinganire."

Alliah Cool yibukije abari muri iyi nama gusenyera umugozi umwe bakarwanya inda zitateguwe zikunze guterwa abangavu.

Ati "Hari bamwe muri mwe duhuje amateka bakorewe ihohoterwa nk’iryo nakorewe, bagatereranwa. Uko bikomeza kuvugwa, na we ukumva ko byarangiye, ntacyo ukimaze."

Yasabye abakobwa batewe inda zitateguwe kurenga ibivugwa, abasaba gushyira imbaraga zose mu kubaka ejo hazaza habo baharanira kugera ku nzozi zabo.

Yibukije abagore bari bitabiriye uyu muhango ko bashoboye guhanga udushya bajyana n’igihe, bakoresha ikoranabuhanga.

Ati "Ni twe ntumwa nziza zo kwimakaza ihame ry’uburinganire duhereye mu ngo aho dutuye."

Aha niho uyu mugore yahereye atanga ubwisungane mu kwivuza ku babyeyi 50 batewe inda zitateguwe ndetse n’abana babo.

Uretse Ubwisungane mu kwivuza, yishyuriye ababyeyi bahuriye mu muryango wa ‘Her voice Rwanda’ telefone eshanu zikoresha ikoranabuhanga, bajya bifashisha mu gusangizanya amakuru.

Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Ni ibiganior byarimo n'abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye
Alliah Cool yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Rugarama ho mu Karere ka Gatsibo
Alliah Cool yibukije abatuye mu Karere ka Gatsibo kurwanya inda zitateguwe, abahuye n'ibyo byago bakirinda guheranwa n'agahinda ahubwo bagaharanira kugera ku nzozi zabo
Alliah Cool yatanze mituweli ku miryango 50 y’abagore batewe zitateguwe na telefone eshanu zizajya zibafasha mu gusangizanya amakuru
Abagore 50 batewe inda zitateguwe n'abana babo bishyuriwe na Alliah Cool ubwisungane mu kwivuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .