00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alliah Cool na Irakoze Ariane mu barahiriye kwinjra mu Muryango wa FPR-Inkotanyi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 June 2024 saa 11:53
Yasuwe :

Abakinnyi ba filime barimo Irakoze Ariane na Alliah Cool kimwe n’urubyiruko rufite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda, barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.

Iki gikorwa cyo kurahirira kwinjira mu Muryango wa FPR Inkotanyi cyabaye ku mugoroba wok u wa 7 Kamena 2024.

Mu banyamuryango bashya FPR-Inkotanyi yungutse harimo Alliah Cool, Irakoze Ariane Vanessa, Keza Ange Noella uzwi nka Maddie Noella, Ishimwe Jean Aime uzwi nka No Brain, Kubwimana Dominique uzwi nka Kemnique cyangwa ’Uri inde wiyemera’ bose bazwi ku mbuga nkoranyambaga n’abandi benshi.

Uru rubyiruko rwarahiriye kuba abanyamuryango b’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu gihe ukomeje imyiteguro y’amatora rusange ategerejwe muri Nyakanga.

Urubyiruko rwiganjemo abafite amazina ku mbuga nkoranyambaga barahiriye kwinjira mu muryango wa FPR Inkotanyi
Maddie Noella uzwi ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu barahiriye kwinjira mu muryango FPR Inkoranyi
Alliah Cool uzwi muri sinema y'u Rwanda nawe ari mu barahiriye kuba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi
Irakoze Ariane Vanessa uzwi muri sinema yarahiriye kwinjira mu muryango FPR Inkotanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .