00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Peace Hoziyana na Emmy Vox bongewe mu gitaramo cya Aline Gahongayire i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 May 2025 saa 09:52
Yasuwe :

Aline Gahongayire ugeze kure imyiteguro y’igitaramo ‘Ndashima’ giteganyijwe kubera mu Bubiligi ku wa 7 Kamena 2025, yamaze kwemeza Peace Hoziyana na Emmy Vox mu bo bazafatanya.

Aba bahanzi biyongereye kuri Josh Ishimwe umaze igihe yaremejwe. Mu kiganiro na IGIHE, Gahongayire yavuze ko yifuza gutegura ibitaramo nk’ibi byinshi ku buryo byajya biha amahirwe abahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bagahura n’abakunzi babo bo muri Diaspora.

Ati “Twe urebye tumaze igihe muri ibi bintu, hari amahirwe tutabonye mu gihe cyacu, ariko ubu mu bushobozi bwacu hari ibyo twafasha barumuna bacu. Ndifuza ko ibi bitaramo byakwaguka nkajya mbasha gutumira abahanzi bagezweho bakabasha kujya gutaramira abakunzi babo bo muri Diaspora.”

Emmy Vox ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, uyu akaba azwi cyane mu ndirimbo nka Kumanga, Impundu, Imana ibirimo n’izindi nyinshi.

Ni mu gihe Peace Hoziyana yize umuziki mu Ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki ndetse ari mu itsinda rifasha Israel Mbonyi ku rubyiniro, mu minsi ishize nawe yiyemeje kwinjira mu muziki. Azwi mu ndirimbo nka Ruhuka, Itabaza n’izindi nyinshi.

Iki gitaramo Gahongayire ari kugitegura afatanyije na Team Production, aho kwinjira ari ni ukwishyura itike iri kugura 50€ ku bari kuyagura mbere y’umunsi banyuze hano.

Peace Hoziyana uherutse kwinjira mu muziki, yongewe mu gitaramo cya Aline Gahongayire
Emmy Vox nawe yatekerejweho na Aline Gahongayire wamwongeye mu gitaramo cye i Burayi
Josh Ishimwe na Aline Gahongayire bazataramira abakunzi babo mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .