Aba bahanzi biyongereye kuri Josh Ishimwe umaze igihe yaremejwe. Mu kiganiro na IGIHE, Gahongayire yavuze ko yifuza gutegura ibitaramo nk’ibi byinshi ku buryo byajya biha amahirwe abahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bagahura n’abakunzi babo bo muri Diaspora.
Ati “Twe urebye tumaze igihe muri ibi bintu, hari amahirwe tutabonye mu gihe cyacu, ariko ubu mu bushobozi bwacu hari ibyo twafasha barumuna bacu. Ndifuza ko ibi bitaramo byakwaguka nkajya mbasha gutumira abahanzi bagezweho bakabasha kujya gutaramira abakunzi babo bo muri Diaspora.”
Emmy Vox ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, uyu akaba azwi cyane mu ndirimbo nka Kumanga, Impundu, Imana ibirimo n’izindi nyinshi.
Ni mu gihe Peace Hoziyana yize umuziki mu Ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki ndetse ari mu itsinda rifasha Israel Mbonyi ku rubyiniro, mu minsi ishize nawe yiyemeje kwinjira mu muziki. Azwi mu ndirimbo nka Ruhuka, Itabaza n’izindi nyinshi.
Iki gitaramo Gahongayire ari kugitegura afatanyije na Team Production, aho kwinjira ari ni ukwishyura itike iri kugura 50€ ku bari kuyagura mbere y’umunsi banyuze hano.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!