00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aline Gahongayire yerekeje i Bruxelles

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 June 2024 saa 02:26
Yasuwe :

Aline Gahongayire yerekeje i Bruxelles mu Bubiligi aho yageze ku gicamunsi cyo ku wa 6 Kamena 2024 yitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi ndetse no gukomeza imirimo yo gutegura ibitaramo bye ateganya kuhakorera mu mpera z’uyu mwaka.

Mu kiganiro na IGIHE ubwo yari ahagarutse i Kigali, Aline Gahongayire yagize ati “Nibyo nerekeje mu Bubiligi, icya mbere ni uko ngiye gushyigikira Israel Mbonyi, icya kabiri ni uko ngiye gutegura ibitaramo nteganya gukorerayo mu mezi ari imbere.”

Akigera i Bruxelles, Aline Gahongayire wari kumwe na Peace Hoziyana umuhanzikazi usanzwe ari mu bafasha ku rubyiniro Israel Mbonyi wagiye nyuma, bakiriwe na Justin Karekezi wateguye iki gitaramo.

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzikazi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bafite izina rikomeye akaba akunzwe cyane mu ndirimbo nka Ndanyuzwe, Izindi mbaraga, Ntabanga n’izindi nyinshi.

Israel Mbonyi ategerejwe mu gitaramo gikomeye giteganyijwe kubera mu Bubiligi tariki 8 Kamena 2024.

Byitezwe ko iki gitaramo cya Israel Mbonyi kizabera mu cyumba kizwi nka Docks cyangwa ‘Dome Events Hall’ aho kuba muri Birmingham Palace yari yatangajwe mbere.

Nyuma yo kuva i Burayi, Israel Mbonyi agomba guhita ataha mu Rwanda agakomeza imyiteguro y’ibitaramo afite yaba muri Kenya no muri Uganda, aho agomba gutaramira muri Kanama 2024.

Israel Mbonyi yaherukaga gukorera igitaramo mu Bubiligi muri Kamena 2023, iki gihe nabwo akaba yarahagiriye ibihe byiza kuko cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Amatike yo mu gitaramo cya Israel Mbonyi ari kugurwa ku bwinshi
Aline Gahongayire ubwo yari ageze i Bruxelles
Aline Gahongayire na Peace Hoziyana bakiriwe na Justin Karekezi wateguye igitaramo cya Israel Mbonyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .