Ibi Aline Gahongayire yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na IGIHE aho yari yitabiriye igitaramo cyo kumurika album ya kabiri Bwiza, ‘25 Shades.’
Gahongayire yavuze ko afite album eshatu zarangiye yitegura gusohora.
Ati “Ubu mfite album y’Igifaransa narangije, mfite iy’Igiswahili narangije, mfite iya Blues na Jazz iri mu Cyongereza narangije. Iyo ndi i Kigali ndagerageza ngakora kuko iyo mpageze ndakora, ’Producer’ agasigara acuranga neza ariko rwose indirimbo ndazifite.”
Uretse ndirimbo ziri kuri izi album, Aline Gahongayire yavuze hari iziri mu Kinyarwanda ateganya gukora kandi yizeye ko zizanyura abakunzi be.
Uyu muhanzikazi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, akomeje imyiteguro y’igitaramo ‘Ndashima’ ateganya gukorera mu Bubiligi ku wa 7 Kamena 2025.
Iki gitaramo azagihuriramo na Josh Ishimwe, abashaka kucyitabira bari kugura amatike banyuze hano, aho imwe iri kugura 50€.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!