Iyi ndirimbo izaba iri kuri album ya karindwi Aline Gahongayire yitegura gusohora amashusho yayo yayafatiye mu Mujyi wa Dubai.
Mu kiganiro na IGIHE, ubwo yakomozaga kuri iyi ndirimbo yagize ati “Ni indirimbo nanditse nyuma yo kwitegereza uko icyorezo cya Covid-19 cyari cyaraboshye Isi, agapfukamunwa, nta kazi, nta kuva mu rugo mbega ni inde wari kuva hariya ntashime?”
Ni indirimbo uyu muhanzikazi avuga ko buri wese yayifashisha mu gushima Imana kubera impamvu zitandukanye, ati “Ibaze niba bavuga ko mu isegonda rimwe hapfa abantu bangahe? Muri abo ukaba utarimo! Ese wabuzwa n’iki gushima?”
‘Ubu ndashima’ ibaye indirimbo ya kabiri uyu muhanzikazi ashyize hanze kuri album ye nshya, ikaba ikurikiye iyo yise ‘Amen’ yasohotse muri Nzeri umwaka ushize.
Mu Ukwakira 2022, Aline Gahongayire yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 22 amaze mu muziki.
Ni igitaramo yari yarateguye kwizihiza mu 2020 ubwo yari kuba yujuje imyaka 20 mu muziki, ariko bitewe n’icyorezo cya Covid-19 birangira acyimuriye mu 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!