Mu kiganiro na IGIHE, Aline Gahongayire yavuze ko nubwo kuri iyi nshuro yatumiye Josh Ishimwe mu gitaramo cye, ateganya gutumira abahanzi benshi.
Ku mpamvu yahereye kuri Josh Ishimwe, Aline Gahongayire yavuze ko uretse kuba amwemera nk’umuramyi azi neza uko yubaha Imana, harimo no kuba baziranye kuva kera kuko baturanye igihe kinini i Kigali.
Ati “Josh Ishimwe ni umwana wavutse mureba, ndamuzi ari umwana uririmba muri korali z’abana, nishimira iterambere rye no kubaha Imana biba muri we no guca bugufi. Noneho rero yanambitse impeta umukunzi we mpari.”
Aline Gahongayire ahamya ko nubwo kuri iyi nshuro yatumiye Josh Ishimwe, ariko yifuza kujya atumira benshi mu bitaramo bye ateganya gukorera i Burayi ku bwinshi.
Aline Gahongayire yahakanye amakuru yo kwimukira i Burayi avuga ko ariyo ku bw’amasomo ye. Kugeza ubu ari mu myiteguro y’iki gitaramo yise ‘Ndashima’ giteganyijwe kubera i Bruxelles ku wa 7 Kamena 2025.
Iki gitaramo ari gutegura afatanyije na Team Production, Aline Gahongayire ku cyinjiramo ni ukwishyura itike iri kugura 50€ ku bari kuyagura mbere y’umunsi nyiri zina banyuze hano.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!