Alikiba yagaragaye ku rukuta rwe rwa Instagram ari kuririmba indirimbo y’uyu muhanzikazi wize umuziki ku Nyundo, yitwa ‘Urabaruta’. Iyi ndirimbo ivuga ku mukobwa ubwira umusore ko yanyuzwe n’uburyo yitwara mu rukundo rwabo, kandi ko yabonye amurutira benshi kuko amuha agaciro akaba yaratumye atongera kwifuza undi musore utari uwo bakundana.
Alikiba yifashe amashusho akoresheje telefoni ye ahantu yari kumwe na Producer Yogo Beats basanzwe bakorana bya hafi ari kumucurangira piano ndetse n’undi muntu umwe. Aririmba amagambo amwe abasha, ahandi akumvikana arya indimi ati ‘Urabaruta’, ‘uri uwanjye mukunzi’.
Uyu muhanzikazi Mutima ari mu mfura z’abize umuziki ku Nyundo, ubusanzwe yitwa Alleluia Mubirigi Pierrine, afite imyaka 24.
Yatangiye kuririmba akiri muto ndetse ku bigo yagiye yigaho yari azwi kubera impano ye itangaje.
Izina ‘Mutima’ byaturutse ku ndirimbo y’uyu mukobwa n’ubundi yitwa gutya iri hafi kujya hanze.
Uretse kwiga umuziki yize no muri St Joseph, ni umukinnyi ukomeye wa Basketball. Yize ubukerarugendo mbere yo kujya kwiga umuziki ku Nyundo.
Amaze gukora indirimbo zirimo ‘Kuch Kuch’, ‘Urabaruta’ , ‘Mutima’, ‘Rya joro’ ndetse na ‘Bazavuga’.
Reba zimwe mu ndirimbo za Mutima



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!