Alicia Keys yahishuye icyatumye areka kwisiga ‘Makeup’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Alicia Augello Cook cyangwa se Alicia Keys, ni umwe mu bahanzikazi bahorana itoto ku buryo kumukekera ko afite imyaka 39 ari ibintu bijya bigora benshi.

Uyu mugore umaze imyaka 10 abana na Swizz Beatz, guhera mu myaka ine ishize biragoye kumubona yiteye ibirungo byongera ubwiza ‘Makeup’ nk’uko ikindi gitsinagore gikunze kubyifashisha.

Mu kiganiro yagiranye na Glamour UK, yavuze ko yamaze igihe kinini yisiga ‘Makeup’ ariko mu 2016 aza gufata umwanzuro wo kubireka.

Ati “Makeup yari ikintu kinini kuri njye. Nayisize mfite nibura imyaka 16. Rero, nyuma naje kujya mu Isi y’umuziki. Yari ikintu ukora buri gihe mbere yo kujya kuri televiziyo cyangwa gufata amashusho y’indirimbo. Nabikoze kubera ko numvaga ko ngomba kubikora. Nyuma nza kumenya ko nabaswe nabyo, ntabwo numvaga ntuje ntisize Makeup.”

Mu 2016 yahisemo kubireka ndetse atangiza ubukangurambaga bubwira abantu kumuyoboka, yise #NoMakeup.

Icyo gihe mu butumwa yatangaje yifashishije urubuga rwa Lenny Letter, yashishikarizaga abari n’abategarugori kureka kwisiga Makeup ahubwo bakaba bo. Uwo mwaka Alicia yagiye agaragara kenshi mu bitaramo ndetse anatambuka ku itapi itukura.

Muri iki kiganiro yagiranye na Glamour UK yavuze ko agiye gutangiza sosiyete yise Keys Soulcare, irimo ibirungo bijyanye n’ubwiza bizafasha benshi batisanzura iyo bisize ‘ibirungo by’ubwiza bisanzwe’.

Mu gusobanura impamvu yagize ati “Buri gihe nagize ibihe bitoroshye n’uruhu rwanjye ngomba gushaka uko nabihagarika, kandi ndi ku karubanda nzwi. Nkahorana inzitizi y’ubusazi yo kwisiga kugira ngo mpishe ibisebe n’inkovu. Numvaga ngomba guhisha byose kandi numvaga rwose niyitaho. ”
Arongera ati “Nanyuze mu bihe bikomeye mu ruhu rwanjye. Rero, inzozi zibaye impamo kuko nahoraga nifuza gukora ikintu [nk’iki] kuko nashakaga ikintu cyankorera mu gihe nagize ibihe bitoroshye; kizatuma numva meze neza kandi nabyo byari byiza kuri njye. ”

Alicia Keys washakanye na Swizz Beatz mu 2010 bafitanye abana babiri Egypt Daoud Dean na Genesis Ali Dean.

Ni umwe mu bahanzikazi b’abahanga cyane, ndetse azi no gucuranga cyane Piano mu buryo bwirahirwa na benshi. Yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘No one’, ‘Girl on fire’, ‘Empire State Of Mind’ n’izindi nyinshi.

Alicia Keys aherutse gukorana indirimbo na Diamond Platnumz bise “Wasted Energy” iri kuri album nshya yise Alicia. Iyi album ni iya karindwi asohoye kuva yatangira umuziki. Yakozweho n’aba Producer batandukanye barimo Swizz Beatz, Ludwig Göransson, Rob Knox, Johnny McDaid, n’abandi banyuranye.

Alicia Keys amaze imyaka ine atisiga 'Makeup'
Uyu muhanzikazi ahorana itoto kandi ntakoresha ibirungo byongera ubwiza
Alicia Keys ni umwe mu bahanzikazi bakundwa cyane kubera ibihangano bye n'ubuhanga bwe mu gucuranga piano
Alicia Keys yavuze ko yasanze adakwiriye kuba imbata ya Makeup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .