00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alex Rodriguez acuditse n’uwo arusha imyaka 21 nyuma yo gutandukana na Jennifer Lopez

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 June 2022 saa 07:59
Yasuwe :

Alex Rodriguez wamenyekanye ari umukinnyi wa Baseball ukomeye muri Amerika, yishumbushije indi nkumi nyuma yo gutandukana na Jennifer Lopez bahoze bakundana.

PageSix yatangaje ko Rodriguez ari mu rukundo n’inkumi yitwa Kathryne Padgett isanzwe imurika imideli. Aba bombi bagaragaye ku wa Gatandatu, tariki 11 Gicurasi 2022, mu Butaliyani basohokanye.

Mu mafoto bafotowe bombi bari bishimanye. Hari ayo baba basomana, babyina ndetse banaririmba ku buryo ubona ko akanyamuneza ari kose.

Alex Rodriguez afite imyaka 46 mu gihe umukunzi we mushya afite 25, bahuye muri Mutarama bagenda bubaka ubucuti kugeza bakundanye.

Muri Mata umwaka ushize Alex Rodriguez na Jennifer Lopez bagaragaje ko batandukanye.

Icyo gihe, Today yatangaje ko aba bombi, tariki 15 Mata 2021 ari bwo basohoye itangazo bagaragaza ko batakiri mu rukundo rw’umugabo n’umugore.

Ryagiraga riti “Twamaze kubona ari byo byiza ko twakwibera inshuti zisanzwe ndetse no mu minsi iri imbere ni ko bizakomeza kumera. Tuzakomeza gukorana no gushyigikirana ku mishinga n’ubushabitsi duhuriyeho. Twifurizanya ibyiza hagati yacu ndetse n’abana bari buri umwe.”

Muri Werurwe uwo mwaka byavuzwe ko aba bombi batandukanye ariko bakagenda babihakana mu itangazamakuru.

Jennifer Lopez na Rodriguez bari bamaze imyaka irenga ibiri babana nk’umugabo n’umugore ndetse bose bahuye nyuma yo gutandukana n’abo bari barashakanye mbere.

Rodriguez yari yaratandukanye n’umugore witwa Cynthia Scurtis babyaranye abana babiri; Natasha Alexander Rodriguez w’imyaka 17 na Ella Alexander Rodriguez ufite 14.

Alex Rodriguez na Jennifer Lopez bemeje ko bakundana mu 2017, ndetse bombi babanaga n’abana babo. Muri Werurwe 2019, Alex Rodriguez ni bwo yambikiye uyu mugore impeta muri Bahamas.

Rodriguez yagaragaye ari kumwe n'inkumi yasimbuje Jennifer Lopez
Jennifer Lopez na Alex Rodriguez batandukanye umwaka ushize
Bagaragaye basomana
Alex Rodriguez yafotowe ari kumwe n'umukunzi we mushya
Aba bombi bari bahuje urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .