Ibi Muhangi n’umunyamategeko we babigarutseho mu Rukiko kuri uyu wa 1 Mata 2025 ubwo bari bongeye kwitaba mu rubanza barezwemo na Bebe Cool ubashinja gukoresha ibihangano bye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Alex Muhangi n’umunyamategeko we bavuze ko nubwo bakurikiranywe, ariko nabo bifuza kurega umugore wa Bebe Cool.
Barega Zuena Kirema, umugore wa Bebe Cool, ngo ntabwo yabashije kwishyura arenga ibihumbi 900U GX yari yanywereye mu gitaramo cyari cyatumiwemo umugabo we, agataha ataririmbye.
Ku rundi ruhande, umunyamategeko wa Bebe Cool avuga ko bagiye kwiga kuri iki kirego basanga gifite ishingiro, umukiriya we akazishyura iryo deni ariko mu gihe babona ari ugusebanya, nabyo bakabiregera.
Byitezwe ko urubanza rwa Alex Muhangi na Bebe Cool ruzakomeza ku wa 10 Mata 2025.
Alex Muhangi akurikiranywe mu nkiko na Bebe Cool umushinja ibijyanye no gukoresha ibihangano bye atabimuhereye uburenganzira (copyright).
Bebe Cool amushinja gushyira amashusho y’ibitaramo bye ku rubuga rwa Comedy Store nta burenganzira yamuhaye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere y’iburanisha, Alex Muhangi yavuze ko inkomoko y’uku kutumvikana yaturutse ku ntambara y’amagambo yabaye ubwo yari yatumiye Bebe Cool bikarangira atabashije kuririmba mu gitaramo cya Comedy Store.
Alex Muhangi yavuze ko yari yumvikanye na Bebe Cool kumwishyura miliyoni 6 UGX, ahageze asanga bafite miliyoni 5 UGX zishyujwe ku muryango, undi amusaba ko yakwemera akaririmba akazayamuha kuri telefone.
Bebe Cool ngo yahise agenda ataririmbye, biba intandaro y’uku kutumvikana kubagejeje mu nkiko.
Mu kirego cya Bebe Cool ahamya ko Alex Muhangi yinjiza amafaranga abikesheje amashusho y’ibitaramo bye yashyizwe kuri YouTube, ku rundi ruhande uyu munyarwenya yasobanuye ko ‘Comedy Store’ ishyira ayo mashusho kuri YouTube mu rwego rwo kwamamaza, kandi adahabwa amafaranga.
Ati “Ntibishoboka ko twinjiza amafaranga kuri YouTube iyo amashusho arimo indirimbo y’undi muntu. Uko YouTube ikora, ntabwo nashobora kubona n’ifaranga na rimwe ku mashusho arimo umuziki wa Bebe Cool, ahubwo yakabaye abinshimira kuko biba ari uburyo bwo kumenyekanisha ibihangano bye.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!