Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 19 Nzeri 2024 cyatumiwemo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali nk’uzaganiriza urubyiruko ruzacyitabira, ni mu gihe ku rundi ruhande hatumiwe abanyarwenya bakomeye.
Umunyarwenya Ramjaane Joshua usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe akorera n’umurimo w’ivugabutumwa, ari mu Rwanda aho ari mu bikorwa byo gufungura ishami ry’umuryango we ufasha abatishoboye ’Ramjaane Joshua Foundation’.
Mu kiganiro na IGIHE, Fally Merci yavuze ko yatumiye Alex Muhangi nyuma y’ibiganiro by’imikoranire bari bamazemo igihe.
Ati “Alex Muhangi tumaze igihe tuganira uko Gen-Z Comedy yagirana imikoranire na Comedy store, niyo mpamvu namutumiye kugira ngo arebe uko ibi bitaramo biba bimeze ariko uretse we hari n’ibindi bikorwa binyuranye turi kuganira.”
Fally Merci yavuze ko mu biganiro barimo, bifuza ko bajya bahererekanya abanyarwenya bo muri Gen-Z Comedy na Comedy Store mu rwego rwo kubaka umubano mwiza.
Fally Merci yongeyeho ko uretse kubaka umubano na Comedy Store, yifuza no kuganira n’abandi benshi bategura ibitaramo mu Karere ku buryo habaho ibitaramo byinshi mpuzamahanga byajya bihuza abanyarwenya baturuka mu bihugu bitandukanye.
Uretse Alex Muhangi watumiwe muri iki gitaramo, byitezwe ko azaba afatanya n’abanyarwenya biganjemo abakuriye muri Gen-Z Comedy bazasusurutsa abakunzi b’iki gitaramo kiba kabiri mu kwezi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!