Album ‘Shani’ Dj Miller yasize akoze yamuritswe mu gitaramo cy’uburyohe (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Ukuboza 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Dj Miller yari umukozi uzi kubana neza! Urwibutso yasize ruzahora rwibukwa mu bihe bitandukanye bitewe n’umuhate, urukundo rwamuranze akiri mu buzima.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Ukuboza 2020, binyuze ku rukuta rwa Youtube rwa nyakwigendera Dj Miller habaye igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yasize akoze.

Iki gitaramo cyabereye muri New Cadillac mu Mujyi wa Kigali, cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye biganjemo abakoranye na Dj Miller kuri album ye ya mbere.

Abahanzi bose baririmbye muri iki gitaramo ni abafite indirimbo bakoranye na we ndetse ni nayo gusa baririmbaga.

Umwihariko wari Rita Ange Kagaju wakoze indirimbo yo kuzirikana Dj Miller igashyirwa kuri iyi album na Uncle Austin waririmbye ‘Witinya’ bari baremeranyije gukorana akitaba Imana batarayitunganya.

Mu bahanzi bataramye muri iki gitaramo harimo Rita Ange Kagaju waririmbye indirimbo ye ’Miller’, Peace Jolis wari waririmbye ’No Wahala’ yongeye kwifatanya na Passy Kizito bakorana iyo bise ’Koco’, Kivumbi na Jasmine bafatanyije kuririmba indirimbo ’Tik Tak’.

Mike Kayihura na we yaririmbye ’Aiming for stars’, umusore ukizamuka mu muziki Nyarwanda, Saxon we yaririmbye iyitwa ’Homies over hoes’, abaraperi Riderman na OG The General bahuriye mu ndirimbo ‘I am the best’, hasoza, DJ Toxxyk, DJ Marnaud na DJ Pius baririmbanye Enjoyment.

Indirimbo nyinshi zicuranzwe mu mudiho ubyibushye ku buryo zumvikana nk’izahariwe abanyabirori usanga bakunda kubyina no kwizihirwa.

Benshi mu bahanzi bari muri iki gitaramo baganiriye na IGIHE, bavuze ko DJ Miller yasize amasomo abiri abantu bakwiye kumwigiraho ariyo gukora cyane no kubana neza n’abantu.

Riderman yagize ati "Isomo yasize ni uko yari umukozi cyane kandi yabanaga neza, ntekereza ko iyo bitaba ibyo aba yaragiye n’imishinga ye tugahita tuyibagirwa. Niba turi hano uyu munsi ni uko yabanaga neza.”

Ibi Riderman yabihurijeho na Kivumbi, DJ Marnaud, Amalon n’abandi bari muri iki gitaramo twabashije kuganira.

Muri iki gitaramo hari kandi Nigihozo Hope umufasha wa Dj Miller n’ababyeyi babo. Cyanatangirijwemo igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kuzuza inzu Dj Miller yasize ari kubakira umubyeyi we ndetse n’umuryango we.

Kugeza ubu hari kwifashishwa uburyo bwa telefoni (*777*77*200032#) na paji ya Save plus. Usibye ubu buryo bwamaze gutangira, hari gutunganywa kandi paji ya GoFundMe izifashishwa.

Iki gikorwa cyo gukusanya aya mafaranga cyatangiye gukorwa nyuma y’amezi umunani DJ Miller yitabye Imana.

Ubushobozi bukenewe nibuboneka hazihutirwa ibikorwa bibiri by’ingenzi Dj Miller yari yaratangiye akiri ku Isi birimo kuzuza inzu yubakiraga umubyeyi we n’iy’umuryango we.

Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana ku wa 5 Mata 2020 azize uburwayi nyuma y’iminsi mike ashyizwe mu bitaro by’Umwami Faisal.

DJ Miller wari ufite imyaka 29, yatangiye uyu mwuga wo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.

Ikiganiro na bamwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo

Reba igitaramo cyamurikiwemo album "Shani" ya Dj Miller

Mu cyumba cyabereyemo igitaramo ni uku hari hameze
Mike Kayihura aririmba mu gitaramo cyo kumurika album ya DJ Miller
Amashusho yafatwaga mu buryo bwa gihanga
Mike Kayihura ni umwe mu bakozwe ku mutima n'urupfu rwa Dj Miller
Passy Kizito na Peace Jolis ni uku baserutse mu gitaramo cyo kumurika album ya Dj Miller
Aba bahanzi baririmbye indirimbo bakoranye na Dj Miller
Passy Kizito na Peace Jolis kimwe n'abandi bahanzi bari muri iki gitaramo baririmbye n'aha Dj Miller
Mike Kayihura ni umwe mu bakozwe ku mutima n'urupfu rwa Dj Miller
OG The General na Riderman bakoranye indirimbo I'm The Best na Dj Miller
Riderman yavuze ko DJ Miller yari afite umwihariko wo kubana neza na buri wese akaba n'umukozi cyane
Cyari igitaramo gishyushye
DJ Miller yahurije ku rubyiniro Riderman na OG The General batakunze gukorana
Umunyamakuru wa Kiss Fm, Bagwire Keza Joannah yari mu bitabiriye iki gitaramo
Umufasha wa DJ Miller, Nigihozo Hope, yitabiriye igitaramo cyamurikiwemo album y'umugabo we
Kivumbi uri mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi yitabiriye iki gitaramo
Jasmine uri mu bahanzikazi bahanzwe amaso mu gihe kizaza yagaragaje imbaraga muri iki gitaramo
Kivumbi na Jasmine baririmbye indirimbo bakoranye na DJ Miller
Umuhanzi ukizamuka Saxon ni umwe mu bo Dj Miller yari yakoranye na bo indirimbo
Uyu musore yagaragaje ko afite impano
Umubyeyi wa Dj Miller yari muri iki gitaramo
Rita Ange Kagaju yaririmbye indirimbo yakoze yo kwibuka DJ Miller
MC Nario ni we wayoboye iki gitaramo
Symphony Band niyo yacurangiye abahanzi bose
Uncle Austin yaririmbye indirimbo yari yaremeranyije na Dj Miller ko bazakorana
DJ Pius na DJ Marnaud babyina indirimbo bakoranye na na DJ Miller
Dj Toxxyk igitero cye kigezweho nawe yahise yinjira ku rubyiniro
Byari ibyishimo mu cyumba cyabereyemo igitaramo
Davydenko wakoze iyi album na Nigihozo Hope umufasha wa DJ Miller

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .