Alarm Ministries na Shekinah mu bazafasha ‘Rehoboth Ministries’ mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ibayeho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ukuboza 2019 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Rehoboth Ministries igiye gukora igitaramo cy’amateka izizihizamo imyaka 25 imaze ibayeho, kikazabera muri Evangelical Restoration Church ku Kimisagara aho yatangiriye nubwo yari imaze imyaka hafi icumi itaririmbirayo.

Mu rwego rwo gukomeza gutegura igitaramo cyabo neza, Rehoboth Ministries bamaze gutangaza abahanzi bazafatanya nabo barimo; Alarm Ministries na Shekinah.

Muri iki gitaramo kizaba tariki 22 Ukuboza 2019 kizayoborwa n’umuvugabutumwa Aron Ruhimbya kiririmbemo Alarm Ministries na Shekinah yo ku Kimisagara ndetse na Pastor Amani Stephan uzaba yaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rehoboth Ministries yatangiye ivugabutumwa ryo mu ndirimbo mu Ukwakira 1994, yabarizwaga Kimisagara muri Restoration Church.

Mu gutangira yari korali isanzwe yo mu rusengero ariko itagira izina. Nyuma y’igihe gito yaje kwitwa Rehoboth Choir.

Nyuma yo guhindura icyerekezo na gahunda zayo yahinduye izina yitwa Rehoboth Ministries icyo gihe yari ikiri muri Restoration Church Kimisagara.

Imaze kuba Ministry kubera icyerekezo na gahunda birenze urwego rw’urusengero rusanzwe byatumye yakira n’abandi banyamuryango benshi bava mu matorero atandukanye atakiri Restoration Church gusa.

Kugeza ubu Rehoboth Ministries ifite abanyamuryango hafi 80, bamwe muri bo babarizwa mu Rwanda abandi bari ku migabane yose y’Isi.

Muri Rehoboth Ministries hanyuzemo abakozi b’Imana batandukanye ndetse yanagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano z’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo na Liliane Kabaganza n’abandi benshi.

Kubera iyo myaka yose ishize Rehoboth Ministries itangiye umurimo w’ivugabutumwa mu Rwanda, ubu iri gutegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 mu gitaramo gikomeye kizabera muri Restoration Church Kimisagara aho yatangiriye ivugabutumwa.

Rehoboth Ministries izizihiza isabukuru y’imyaka 25 mu gitaramo giteganyijwe ku wa 22 Ukuboza 2019.

Igitaramo gikomeye Rehoboth Ministries igiye gukora yizihiza isabukuru y'imyaka 25
Alarm Ministries iheruka kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 imaze itangiye umurimo w'ivugabutumwa yashibutse kuri Rehoboth Ministries

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .