Alain Muku yavuze ku musimbura wa Karasira n’umuhanzi w’imyaka 53 agiye gusinyisha (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ukwakira 2019 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Kompanyi ifasha abahanzi ya Boss Papa akaba n’umuhanzi ku giti cye, Alain Muku, yatangaje umuhanzikazi ugiye gusimbura Clarisse Karasira ndetse n’umusaza w’imyaka 53 uri mu bahanzi bashya agiye gusinyisha.

Mu minsi ishize Alain Muku yatandukanye n’umuhanzikazi Karasira yafashaga buri wese aca iye nzira.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na IGIHE, Alain Muku yatangaje abahanzi bashya agiye gusinyisha barimo n’umukobwa uzasimbura Karasira.

Yagize ati ”Hari abahanzi turi kuvugana barimo Peace Hoziyana n’umuhanzi w’ibanga nzatangaza mu minsi iri imbere akaba umugabo w’imyaka 53 usanzwe ari umuzamu anatunganya ubusitani.’’

Peace Hoziyana wize umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo, izina rye ryazamuwe cyane n’irushanwa ry’abanyempano rya East Africa’s Got Talent yitabiriye akagarukira muri 1/2 cyaryo. Uyu mukobwa bivugwa ko ariwe ugomba gusimbura Karasira mu nzu ya Boss Papa.

Alain Muku yavuze ko yamaze kumvikana n’uyu muhanzi w’i Musanze wari usanzwe ari umuzamu anakupakupa ibyatsi. Ubwo bahuraga bakaganira bemeranyije gukorana ndetse indirimbo ya mbere yamaze no kuyitunganya.

Yakomeje avuga ko "Hari abandi turi kuvugana bazinjira muri Boss Papa, barimo; Yvanny Mpano, Doddy na Nkindi.’’

Avuga ku itandukana na Karasira, Muku yagize ati ”Kugira ngo bigende neza ni ngombwa ko mushyiramo ingingo ivuga ko igihe bitagenze neza abantu basesa amasezerano, niko byagenze rero.”

Alain Muku avuga ko nk’umubyeyi adashobora kumena ibanga yagiranye na Karasira ry’impamvu bwite zatumye batandukana.

Yavuze ko nta gihombo yatewe no gutakaza Karasira ati ”Twaricaye turabarana birahura.”

Alain Muku avuga ko atigeze ababazwa n’igenda rya Karasira kuko uyu muhanzikazi yagiye nk’imfura asezeye ati ”Kereka iyo agenda yivumbuye, dushwanye nibwo byari kumbabaza.”

Mu bindi Alain Muku yahishuye ni ikiri gutuma Nsengiyumva François (Igisupusupu) atajya gutaramira hanze y’u Rwanda.

Yavuze ko uyu mugabo atagira urupapuro rw’inzira. Ati ”Mbere nta n’indangamuntu yagiraga ariko ubu yarayibonye twatangiye kumushakira ibyangombwa.”

Ikiganiro kirambuye na Alain Muku

Alain Muku yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru nyuma y'irushanwa rya Hanga Higa
Muku yatangaje abahanzi bagiye kwinjira muri Boss Papa barimo Peace Hoziyana ushobora gufata umwanya wa Clarisse Karasira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .